Perezida Kagame yijeje gukosora ibyo u Rwanda runengwa

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yijeje ko ibinengwa ku Rwanda bizakosorwa, ku buryo ngo inama y’Umushyikirano itaha izagaragaza impinduka nyinshi.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje ubwo yasozaga Inama ya 13 y’Umushyikirano kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukuboza 2015.

Perezida Kagame yatanze icyizere ko ibyo u Rwanda runengwa bizakosorwa.
Perezida Kagame yatanze icyizere ko ibyo u Rwanda runengwa bizakosorwa.

Yagize ati”Ndatekereza ko mu mushyikirano w’ubutaha muzabona u Rwanda ari rwiza kurushaho; ariko na none mumenye ko byongereye akazi kuko mu kugerageza gutera imbere, birumvikana ko ibintu birushaho gukomera aho koroha”.

Yavuze ko kuba hari ibikinengwa ku Rwanda, ngo atari uko abantu baba batagerageje.

Mu bigomba gutezwa imbere Umukuru w’Igihugu yarondoye; hari imikorere y’inzego mu koroshya ishoramari, gutanga servisi, gukomeza guteza imbere imibereho myiza, ibijyanye n’umutekano w’abaturage, iterambere ry’umugore, kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ikoranabuhanga.

Inama y’Umushyikirano ku nshuro ya 13 yafatiwemo imyanzuro 12, harimo gutegura icyerekezo 2050 cy’ubukungu no kwigira, gukomeza gusigasira ibyagezweho muri gacaca, kurinda ubumwe bw’abanyarwanda no kurwanya Jenoside.

Umushyikirano kandi wanzuye ko gahunda zijyanye no kwishakamo ibisubizo zirimo iya “Gira inka”, umuganda; zigomba kunozwa no gutezwa imbere, ndetse ngo hazabaho kongera uburyo ibibazo by’abaturage bikemurwa hamwe no kunoza serivisi.

Iyi nama kandi yanzuye ko Leta ifatanije n’abikorera, bazarushaho guteza imbere uburyo ibyoherezwa mu mahanga byatanga umusaruro urushijeho; kunyomoza amakuru asebya igihugu, gukumira malaria byihuse, ubukangurambaga bwo kwizigamira no gukunda ibikorerwa mu Rwanda.

Imihanda ihuza akarere ka Ngororero na Musanze (Cyanika), Ngoma-Bugesera-Nyanza izubakwa, abanyeshuri biga muri Kaminuza ngo bazajya babonera inguzanyo ku gihe, ndetse ngo ururimi rw’Ikinyarwanda rugiye kurushaho kwigishwa no gutezwa imbere.

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni ukuri abantu benshi bari basigaye bakoresha nabi ikinyarwanda ku bushake. Uyu mwanzuro ni Ingenzi!

Bihibindi yanditse ku itariki ya: 23-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka