Perezida Kagame yihanangirije abayobozi barya iby’abaturage
Perezida Kagame arasaba abayobozi kwihana amakosa bakora bagashishikariza abaturage gukora cyane aho guhindukira ngo barye n’ibyo bagenerwa.
Ahereye ku baturage bakomeza gutaka kubera kudahabwa neza inka muri gahunda ya “Gira inka Munyarwanda” mu turere twose tw’igihugu, Perezida Kagame yavuze ko abaturage barenganywa rimwe na rimwe n’abagombye kubareberera.

Perezida Kagame kandi asanga abayobozi bamwe mu turere birengagiza nkana gahunda zigamije guteza imbere umuturage, nyamara mu magambo babyemera, icyaha abona bakwiye kwihana.
Ati “Ndabasaba kwihana, njya mbona abajya mu nsengero baririmba batwawe, arika mwavayo mukigabiza iby’abaturage, ntabwo dukeneye bene abo bayobozi”.

Yavuze ko abayobozi bashinzwe kubahiriza uburenganzira bw’abaturage aho kubarenganya, anababwira ko itorero rigomba kuba umwanya wo kwihana, no kwiyemeza kugira imikorere mizima, iteza imbere abaturage.
Yabibukije ko kuri ubu ikibazo gikomeye gihari ari ugushyira mu bikorwa gahunda za Leta kuko ngo abadakora neza baba babizi, akibaza impamvu abayobozi bamwe bakora ibintu gahoro, kandi mu matorero yose ntaho bahuguriwe gukora no kugenda gahoro.

Yabasabye kudahishira abakora amakosa kabone ny’iyo baba bakomoka mu miryango yabo bwite kuko bituma n’abandi bahitamo gukora nabi bitwaje ko n’uwabikoze ntacyo aba yabaye.
Perezida Kagame yagaye kandi abigira ba ntibindeba kuko baba babona ubikora ari we bizagiraho ingaruka nyamara zigera ku gihugu cyose.
Yagize ati “Nanjye mu kazi njya ngira ibibazo byinshi by’abaza mu kazi bakambwira ngo sinzavuge uwabikubwiye, ariko njyewe sinagirana amabanga y’ikinyoma nk’ayo. Ndabahamagara bombi nkababaza kandi ushaka gukurikirana uwamuvuyemo nanjye ndamukurikirana”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bikwiye gutanga amakuru ku bagaragaweho n’amakosa kuko ari byo bizaca akarengane ku baturage, kandi ko n’umuyobozi wakwiha gutoteza uwatanze amakuru bitazamugwa neza.




KUREBA ANDI MAFOTO KANDA AHA
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho mwese bakunzi ba kigali today? Eraga umusaza arabahanura ariko kubishyira mungiro biragorana hari ruryi mukaboko kabamwe mubayobozi,bica gahunda zaleta kandi aribo bakabishyinze mugiro,waribwage muriburo kwaka service umuyobozi,akakureba akimyoza akigira facebook or wotzapu! jyembona niyo uhamagaye zanimero bashyira kumiryango nagakingirizo kuko akeshi bakubwirango ihangane tuzabikosora,ukibaza uti niryari uzagaruke dusuzume ikibazo cyawe? keretse H.E Kagame ashyizeho numero rusange numukozi kurwego ryigihugu uzajya akusanya ibitekerezo nibibazo akajya yumva akarengane abaturage duhura nako.