Perezida Kagame yifurije intsinzi Obama anibutsa Abanyafurika kwishakamo ibisubizo

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Kagame yifurije intsinzi Perezida Obama ariko yongeraho ko yibutsa Abanyafurika gukora cyane mu kuzamura ubukungu no kwikura mu bibazo bafite kuko nta wundi uzabibacyemurira.

Abagize icyo bavuga ku butumwa Perezida Kagame yatanze bemeranyije n’ibyo yatangaje ko Abanyafurika bagomba gukora bongera ubukungu banicyemurira ibibazo.

Benshi bemeza ko nubwo Obama akomoka muri Afurika ari Umunyamerika bityo hakaba nta Munyafurika ukwiye kumva ko azita ku bibazo bya Afurika kurusha ibya Amerika.

Perezida Obama ufite inkomoko muri Kenya atorerwa manda ya mbere Abanyafurika bari bazi ko azita ku bibazo by’Afurika ariko muri byinshi yakoze yibanze ku bungu bw’Amerika n’ikibazo cy’ingabo z’Amerika zari muri Iraki na Afuganistani.

Kimwe mu bigaragaza ko Obama yitaye ku bibazo by’Amerika kuruta iby’Afurika nuko kuva yatorwa ataragera muri Kenya gusura umuryango akomokamo.

Ku munsi w’amatora, agace Obama akomokamo kiriwe mu bikorwa byo kumusabira kugira ngo yongere atsinde, abandi bakavuga ko nubwo bamwibonamo nk’Umunyafurika, afite imitekerereze y’Abanyamerika ibi bakabihera ko n’ibibazo byabaye muri Kenya akomokamo atabyitayeho cyane.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 7 )

I congratulate him of course,but u and all other Africans we need to work hard fr our #growth,no one will do it fr us..!

Nibyo yasubije uwamubajije.

Mudage yanditse ku itariki ya: 8-11-2012  →  Musubize

Itsinzi ya Obama ni ishema ry’abanyafurika

maniriho jean d’amour yanditse ku itariki ya: 8-11-2012  →  Musubize

Ariko n’abazungu buriya ni abimukira muri Amerika !! Ni abanyaburayi bahagiye nkuko abanyafrika nabo bahamaze ibinyejana...uretse ko abazungu biyumva akaba aribo bitwa "abanyamerika" nyamara nabo ubwabo bahasanze abandi baturage bahatuye (abamerindiye)...baranabica benda kubamara...! Naho ubundi icyo twakwigiraho byo ni uko dufite amoko 3 avuga ururimi rumwe twese turi ibikara ariko tukamarana nk’inyana z’imbwa, tukirirwa dutukana, ntawubaha igitekerezo cy’undi atamuvumiye ku gahera, abategetsi bigize ibigirwamana n’ibindi...umunabi waraturenze twese twigira beza ntitujye mu mwanya wa buri wese ngo tugerageze kumworohera no kumwumva kugirango tuzasige abadukomokaho mu rukundo n’ubwumvikane butarimo uburyarya buhishe ubugome

Nziza yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

Byaba democracy iganje mu Rwanda tukizera amahoro na vision 2020

Murerwa yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

Buriya rero, mbona OBAMA yaranze kwinjira mu bibazo by’Afrika kugira ngo agaragaze ko AMERIKA imureba kurusha Afrika. Nk’umwirabura, ntiyari guhita ahengamira Afrika n’abirabura. Byari kugaragara nabi mu maso y’abamutoye. Ahubwo iyi manda ibayeho nibwo yafasha Afrika. MURAKOZE.

HAKIZIMANA Innocent yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

Kigalitoday mwitubeshya, Prezida Kagame ntarifuriza instinzi Barack Obama officialy, iyo tweet muvuga yanditse ni iyo yasubizaga umuntu warumubajije icyo atekereza ku ntsinzi ya BO nicyo byamarira ubukungu bwa Africa.

cuba yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

nibyo nubundi obama ntiyakwibanda cyane kuri afurika kuko si abanyafurika bamutora ahubwo ni abanyamerika batora tujye tureka kwitiranya ibintu ubwo byaba ari kwakundi usiga inzu yawe irigushya ukajya kuzimya iyabandi.

majyambere j.bosco yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka