Perezida Kagame yifuje ko ubutaka bwose butwikirizwa ibimera
Mu muganda kuri uyu wa gatandatu, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye abaturage gutwikiriza ubutaka bw’igihugu bwose ibimera.
Umukuru w’igihugu yavuze ko mu rwego rwo kurinda ubutaka n’amazi kwangirika no gushiraho, imisozi yose mu gihugu igomba kuba itwikirijwe ibihingwa cyangwa amashyamba n’ibyatsi.

Yagize ati:”Turifuza ko ahantu hose hatwikirwa; mpora mbabwira iteka ko amazi yacu asa n’ibitaka; iyo bikomeje gutyo(isuri) ya mazi ageraho agakama; ibibazo by’abantu baba mu butayu ni byinshi, ntabwo dushaka kubyizanira”.

Yavuze kandi ko abaturage bose bafite inshingano yo kurinda ubutaka n’undi mutungo kamere, ndetse n’ibikorwa rusange by’igihugu; batabihariye inzego zishinzwe umutekano.

Perezida Kagame kandi yasabye abaturage guhagurukira gukora ibiteza imbere igihugu, kuko ngo kikiri kure mu iterambere.

Yavuze ko u Rwanda rw’iki gihe rumaze kubaka isura nziza mu ruhando mpuzamahanga, itandukanye n’iyo mu myaka 21 ishize.
Yashingiye ku kuba ngo ku isi hose u Rwanda ari igihugu cya mbere abantu bishimira guturamo.

Mu murenge wa Ndera ku musozi wa Bwiza bwa Gasogi, ubuso bwateweho ibiti by’inturusu n’imisave bungana na Hegitare 14.2.

Akarere ka Gasabo kavuga ko nta kindi cyahajya aretse amashyamba, kuko ngo ari umusozi wirengeye ugizwe n’urusakabuye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi bintu ni byiza, gushishikariza abaturage gutera amashyamba ubaha n’urugero.