Perezida Kagame yifatanyije n’Abanyarubavu mu muganda
Perezida Kagame uri mu ruziduko mu Karere ka Rubavu, yifatanyije nabo mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi mbere yo kuganira na bo.
Mu ijambo yashyikirije abanyarubavu baje ku mwakira nyuma y’umuganda wo kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Werurwe 2016, Perezida Kagame yabasabye gushishikariza abana kujya ku mashuri no kwitabira ubwisangane mu kwivuza.

Yagize ati Turashaka guteza imbere uburezi n’ubuzima kuko tugifite imbaraga nke, dukore ibishoboka tubizamure mu nyungu zacu, nasanze atari muri Rubavu gusa abana bata ishuri kandi leta yarashyizeho uburyo buri mwana wese yagombye kuba ajya ku ishuri.
Perezida Kagame avuga ko Leta yakoze ibishoboka byose ngo abana bashobore kujya ku ishuri ariko ariko hari ababyeyi badashishikariza abana kujya ku ishuri, abana bakajya gukora imirimo yagombye gukorwa n’abantu bakuru. Yibukije ko bihanwa n’amategeko, ariko n’ababyeyi batohereza abana ku ishuri bagomba kubihanirwa.

Ku buzima, Perezida Kagame yavuze ko ubwisungane butitabirwa uko bikwiye kuko akarere ka Rubavu kari 68% mu gutanga ubwisungane mu kwivuza kandi Rubavu bafite amahirwe menshi kugira ngo bashobore kubwishyura.
Ati “Dushaka ako abana bacu biga kandi bafite ubuzima bwiza, utabushaka ninde ugomba kubuhatirwa ninde?”
Perezida Kagame avuga ko uburezi no kugira ubuzima bwiza ntawe ugombye kubihatirwa ahubwo bagombye kuba babyifuza.
Naho ku kibazo cy’abayobozi banyereza iby’abaturage asaba ko bagaragazwa bagakurikiranwa bakabiryozwa.
Perezida Kagame avuga ko abatwaye imitungo ya Girinka na VUP bakabigira ibyabo bazabiryozwa bakurikiranywe babigarure.
Kubirebana n’imibanire ya Congo, yasabye abatuye Akarere ka Rubavu kujya bitwara neza bakabanira neza abaturanyi bakabyaza inyungu amahirwe yo guturana na Congo bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|