Perezida Kagame yibukije ko agaciro nyakuri ari akagera no ku bandi

Mu ijambo rye risoza inama y’umushyikirano, Perezida Kagame yongeye gutangaza ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza guharanira kwihesha agaciro; yongeraho ko birushaho kugira isura nziza iyo umuntu ku giti cye agahaye mugenzi we.

Asoza inama y’umushyikirano yari imaze iminsi ibiri iteraniye i Kigali, Perezida Kagame yagize ati: “Hari ubwo umuntu areba aho tuva akumva atabyiyumvisha neza; bisa n’ibitangaza. Nyamara ibyo dukora si ibitangaza. Ni ibikorwa n’abantu, buri wese mu rwego rwe.”

Perezida Kagame kandi yakomeje kwisuzuma mu rwego rwo guhinyuza amakuru atari meza avugwa ku Rwanda. mu rwego rwo kwirinda kwirara, Perezida Kagame yavuze ko nta Munyarwanda ukwiye kwishimagiza.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya cyenda yafatiwemo imyanzuro 27 igendeye kuri gahunda za Leta zirimo Ubukungu, Ubutabera, Imibereho myiza y’abaturage n’Imiyoborere myiza.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka