Perezida Kagame yemereye Abanyarulindo ko umusaruro wabo ugiye gutezwa imbere
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yijeje abaturage bo muri Rulindo ubufasha bwo guteza imbere byihuse umusaruro uva muri ako karere, harimo uw’ibihingwa by’ikawa, marakuja, ingano, ibiva ku bworozi ndetse no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Perezida Kagame yabitangaje mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rulindo mu murenge wa Masoro, aho yasuye ibikorwa by’iterambere bihari, anaganira n’abaturage kuri uyu wa gatanu tariki 28/2/2014. Yijeje kandi ko umuhanda uva Nyacyonga ugahinguka ahitwa Mukoto kuri kaburimbo igana i Musanze, nawo uzashyirwamo kaburimbo.


Umukuru w’igihugu washimye ibikorwa by’iterambere muri Rulindo yagize ati: “Umusaruro ukomoka hano muri Rulindo turaza gukomeza kuwuteza imbere; ari amakawa, ingano, marakuja n’ibindi bihingwa; ibiva mu bucukuzi no gukora amaterasi; byose turashaka kubitubura kandi tukabyihutisha”.
Yabitangaje amaze gusura ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi ndetse n’ubucukuzi bwo muri mine ya Rutongo, mbere yo kuganira n’abaturage bari bamutegerereje mu kagari ka Nyamyumba (ku musozi wa Rutongo), kari mu murenge wa Masoro.

Perezida Kagame yasabye ko kugeza amashanyarazi ku baturage benshi byakwihutishwa, ndetse ko n’ubwo amashuri yabaye menshi; hagomba no kwitabwa ku ireme ry’uburezi riyatangirwamo.
Na none ngo hakenewe ko ibikorwa by’iterambere byubatswe, atari muri Rulindo gusa ahubwo ari mu Rwanda hose, bigomba kurindirwa umutekano no kutangirika, kugirango imbaraga zikoreshwa mu kubisana zijye mu kubaka ibindi, nk’uko Umukuru w’igihugu abisaba.


Perezida Kagame yabwiye Abanyarulindo ati: “Nta nkunga y’umutekano igomba guturuka mu mahanga nk’uko mwumva izindi zose; buri Munyarwanda wese akaneye umutekano kandi agomba no kugira uruhare mu kuwurinda”.
Inyandiko zerekana ubukungu bw’uturere ngo rishyira Rulindo mu turere 10 twa mbere dukize mu Rwanda, nk’uko Justus Kangwagye, umuyobozi w’ako karere yashimye Perezida wa Repubulika, ko ari we byose babikesha.

Mayor Kangwagye yasobanuriye Umukuru w’Igihugu ko nta murenge utagira amashanyarazi muri Rulindo (n’ubwo ikigero cy’abaturage bamaze kuyahabwa ngo kikiri kuri 15%); amazi meza, amashuri guhera kw’abanza kugeza ku makuru n’ayigisha imyuga, ibigo nderabuzima n’ibitaro; ngo byegerejwe abaturage.
Perezida Kagame yakiriye ibibazo bya bamwe mu baturage bavuga ko barenganijwe, asaba ubuyobozi bw’akarere kwihutira kubikemura.

Imitere y’akarere ka Rulindo kagizwe n’imisozi miremire ngo ituma imibereho igorana; nko kuba abatuye mu mpinga z’imisozi babona amazi bibagoye, ubuhaname bw’imisozi bukaba buteza inkangu zigahitana imirima n’amazu, ndetse no kubura aho bubaka ibikorwa byo kwidagadura, nk’ibibuga by’umupira.
Umuyobozi w’ako karere yabwiye Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru basuye Rulindo, ko ibi byose bisaba ubufasha bwa Leta.
Nyamara ibyo ntibibuza Rulindo kuba ifite ubworozi bw’inkoko butanga umusaruro ku kigero kirushije henshi mu Rwanda, ikagira ibirombe by’amabuye y’agaciro yunganira ingengo y’imari y’igihugu; ndetse n’ubuhinzi, ubworozi, inganda z’abaturage n’ubukorikori.


Ako karere karavugwamo na nyiramugengeri (itanga ingufu), iri ku kigero kirenze urugero, ikaba itegerejweho kongera amashanyarazi mu gihugu.
Rulindo ni akarare ko mu Ntara y’amajyaruguru gahana imbibe n’umujyi wa Kigali; ibarura rikaba ryerekana ko gatuwe n’abaturage 288,452 n’ubucucike bw’imiturire bungana n’abaturage 509 kuri kirometero kare imwe.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
akarere ka Rulindo gafitiye igihugu akamaroo kanini cyane mubijyanye n’ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ibi byose rero nibyo bizafasha igihugu cyacu gutera imbere nyeka arinayo mpamvu HE yabemereye ubufasha buhanitse mu rwego rwo kuzamura ako karere.
KAGAME OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE! TUZAMUTORA KUKO AHO AMAZE KUTUGEZA NTA WUNDI WABISHOBORA KANDI NTUZADUTETEREZA