Perezida Kagame yemereye Abanyarulindo ko umusaruro wabo ugiye gutezwa imbere

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yijeje abaturage bo muri Rulindo ubufasha bwo guteza imbere byihuse umusaruro uva muri ako karere, harimo uw’ibihingwa by’ikawa, marakuja, ingano, ibiva ku bworozi ndetse no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Perezida Kagame yabitangaje mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rulindo mu murenge wa Masoro, aho yasuye ibikorwa by’iterambere bihari, anaganira n’abaturage kuri uyu wa gatanu tariki 28/2/2014. Yijeje kandi ko umuhanda uva Nyacyonga ugahinguka ahitwa Mukoto kuri kaburimbo igana i Musanze, nawo uzashyirwamo kaburimbo.

Perezida Kagame yakiriwe n'abaturage b'akarere ka Rulindo mu byishimo byinshi.
Perezida Kagame yakiriwe n’abaturage b’akarere ka Rulindo mu byishimo byinshi.

Umukuru w’igihugu washimye ibikorwa by’iterambere muri Rulindo yagize ati: “Umusaruro ukomoka hano muri Rulindo turaza gukomeza kuwuteza imbere; ari amakawa, ingano, marakuja n’ibindi bihingwa; ibiva mu bucukuzi no gukora amaterasi; byose turashaka kubitubura kandi tukabyihutisha”.

Yabitangaje amaze gusura ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi ndetse n’ubucukuzi bwo muri mine ya Rutongo, mbere yo kuganira n’abaturage bari bamutegerereje mu kagari ka Nyamyumba (ku musozi wa Rutongo), kari mu murenge wa Masoro.

Peresida Kagame yari yaherekejwe n'abandi bayobozi bakuru b'igihugu.
Peresida Kagame yari yaherekejwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.

Perezida Kagame yasabye ko kugeza amashanyarazi ku baturage benshi byakwihutishwa, ndetse ko n’ubwo amashuri yabaye menshi; hagomba no kwitabwa ku ireme ry’uburezi riyatangirwamo.

Na none ngo hakenewe ko ibikorwa by’iterambere byubatswe, atari muri Rulindo gusa ahubwo ari mu Rwanda hose, bigomba kurindirwa umutekano no kutangirika, kugirango imbaraga zikoreshwa mu kubisana zijye mu kubaka ibindi, nk’uko Umukuru w’igihugu abisaba.

Umukuru w'igihugu yeretswe bimwe mu bikorwa by'abikorera muri aka karere.
Umukuru w’igihugu yeretswe bimwe mu bikorwa by’abikorera muri aka karere.

Perezida Kagame yabwiye Abanyarulindo ati: “Nta nkunga y’umutekano igomba guturuka mu mahanga nk’uko mwumva izindi zose; buri Munyarwanda wese akaneye umutekano kandi agomba no kugira uruhare mu kuwurinda”.

Inyandiko zerekana ubukungu bw’uturere ngo rishyira Rulindo mu turere 10 twa mbere dukize mu Rwanda, nk’uko Justus Kangwagye, umuyobozi w’ako karere yashimye Perezida wa Repubulika, ko ari we byose babikesha.

Abaturage batanze ibibazo byabo mu bwisanzure.
Abaturage batanze ibibazo byabo mu bwisanzure.

Mayor Kangwagye yasobanuriye Umukuru w’Igihugu ko nta murenge utagira amashanyarazi muri Rulindo (n’ubwo ikigero cy’abaturage bamaze kuyahabwa ngo kikiri kuri 15%); amazi meza, amashuri guhera kw’abanza kugeza ku makuru n’ayigisha imyuga, ibigo nderabuzima n’ibitaro; ngo byegerejwe abaturage.

Perezida Kagame yakiriye ibibazo bya bamwe mu baturage bavuga ko barenganijwe, asaba ubuyobozi bw’akarere kwihutira kubikemura.

Aba bana bashimishije abantu cyane.
Aba bana bashimishije abantu cyane.

Imitere y’akarere ka Rulindo kagizwe n’imisozi miremire ngo ituma imibereho igorana; nko kuba abatuye mu mpinga z’imisozi babona amazi bibagoye, ubuhaname bw’imisozi bukaba buteza inkangu zigahitana imirima n’amazu, ndetse no kubura aho bubaka ibikorwa byo kwidagadura, nk’ibibuga by’umupira.

Umuyobozi w’ako karere yabwiye Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru basuye Rulindo, ko ibi byose bisaba ubufasha bwa Leta.

Nyamara ibyo ntibibuza Rulindo kuba ifite ubworozi bw’inkoko butanga umusaruro ku kigero kirushije henshi mu Rwanda, ikagira ibirombe by’amabuye y’agaciro yunganira ingengo y’imari y’igihugu; ndetse n’ubuhinzi, ubworozi, inganda z’abaturage n’ubukorikori.

Abahanzi baturutse i Kigali nabo bashyuhije abantu barishima.
Abahanzi baturutse i Kigali nabo bashyuhije abantu barishima.

Ako karere karavugwamo na nyiramugengeri (itanga ingufu), iri ku kigero kirenze urugero, ikaba itegerejweho kongera amashanyarazi mu gihugu.

Rulindo ni akarare ko mu Ntara y’amajyaruguru gahana imbibe n’umujyi wa Kigali; ibarura rikaba ryerekana ko gatuwe n’abaturage 288,452 n’ubucucike bw’imiturire bungana n’abaturage 509 kuri kirometero kare imwe.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 2 )

akarere ka Rulindo gafitiye igihugu akamaroo kanini cyane mubijyanye n’ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ibi byose rero nibyo bizafasha igihugu cyacu gutera imbere nyeka arinayo mpamvu HE yabemereye ubufasha buhanitse mu rwego rwo kuzamura ako karere.

Habibu yanditse ku itariki ya: 1-03-2014  →  Musubize

KAGAME OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE! TUZAMUTORA KUKO AHO AMAZE KUTUGEZA NTA WUNDI WABISHOBORA KANDI NTUZADUTETEREZA

ritha yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka