Perezida Kagame yavuze ko igihe nikigera azahererekanya ubuyobozi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko igihe cyo guhererekanya inshingano z’ubuyobozi bw ’Igihugu nikigera bizakorwa neza mu mutuzo nk’uko Abanyarwanda babyizeye.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje ubwo yatangizaga Inama ngarukamwaka y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 13, kuri uyu wa mbere tariki 21 ikazarangira 22 Ukuboza 2015.

Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro umushyikirano ku nshuro ya 13.
Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro umushyikirano ku nshuro ya 13.

Yagize ati “Igihe nikigera cyo guhererekanya inshingano ziva k’Ubuyobozi, Abanyarwanda bafite icyizere cy’uko bizakorwa mu mutuzo kandi mu bwumvikane.”

Yashimiye Abanyarwanda kuba mu matora ya Referandumu aheruka, "barafashe icyemezo cy’uko iterambere ryagezweho ridashobora guhungabanywa cyangwa gusubira inyuma"; banze gutinya amateka cyangwa abavuga ko banenga "nyamara batukana.”

Uyu mushyikirano witabiriwe n'Abanyarwanda n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Uyu mushyikirano witabiriwe n’Abanyarwanda n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Yavuze ko impamvu abo batukana ari uko basuzugura Abanyarwanda bavuga ko ntacyo bashoboye. Ati "Ibi byemezo tubihagazeho, ntabwo dutinya abatunenga, ibyavuyemo (mu matora ya Referandumu), ntawabihakana.”

Umukuru w’Igihugu yongeye gutanga icyerekezo gishya kizagera mu mwaka wa 2050, kigamije kugena ejo hazaza h’Igihugu, mu gihe icyerekezo 2020 cyo cyari icyo gukoramo ibikorwa by’ingenzi bya ’ntangiye ubuzima’.

Habayeho n'umwanya w'imyidagaduro.
Habayeho n’umwanya w’imyidagaduro.

Perezida wa Repubulika yafashe ijambo ryo gutangiza Inama y’Umushyikirano, rikubiyemo no gusobanura imiterere y’Igihugu, nk’uko bisanzwe bigenda muri buri mpera z’umwaka.

Yavuze ko indangagaciro z’Abanyarwanda ari uguharanira gukomeza kwihesha agaciro, kumenya inshingano, guha agaciro igihe ndetse no kugira umutima ukunda no gufashanya.

Ibitekerezo   ( 4 )

Twizeye neza ko uzongera kutuyobora kuko turacyagukeneye mubyeyi.Turagukunda kandi nawe uradukunda.Paul Kagame oye!!!oye oye.urasobanutse kandi yrashoboye ntituzagutererana mu uguteza urwanda rwacu imbere.!!!

Jojo yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

Nizere ko azatwemerera akiyamamaza.kuko atiyamamaje naba nararuhiye ubusa.Paul wacu turamwemera.Paul Kagame oye oye oye.Urasobanutse,kandi urashoboye ntituzagutererana mu uguteza u Rwanda rwacu imbere.

Jojo yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

Nizere ko azatwemerera akiyamamaza.kuko atiyamamaje naba nararuhiye ubusa.Paul wacu turamwemera.Paul Kagame oye oye oye.Urasobanutse,kandi urashoboye ntituzagutererana mu uguteza u Rwanda rwacu imbere.

Jojo yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

KBS! I understand what you want to mean. Then, all citizen Rwandan, we promise you that: " We will support you until the end". we know our value, our past and we have to choose our direction(Future).
We love you, Mr. H.E President Paul Kagame, Be blessed!

Jean Claude yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka