Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda badateze kwirara

Perezida Paul Kagame avuga ko Abanyarwanda barajwe ishinga no gukomeza gutera imbere n’ubwo hari ibyagezweho kuva u Rwanda ruvuye muri Jenoside.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 26 Gashyantare 2016, mu kiganiro yagiriye muri Kaminuza ya Harvard. Bikaba byari ubwa kabiri ahatanze ikiganiro kuva Jenoside yarangira.

Perezida Kagame yatanze ikiganiro muri forumu yaberaga muri Kaminuza ya Harvard muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika..
Perezida Kagame yatanze ikiganiro muri forumu yaberaga muri Kaminuza ya Harvard muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika..

Yagize ati “Ubwo mperuka gutanga ikiganiro aha mu myaka 15 ishize u Rwanda nta kindi rwasobanuraga atari Jenoside. U Rwanda rwashoboye kubaho n’ubwo byari bikomeye. Icyo gihe ubutabera n’ubwiyunjye nabyo byari bitaragerwaho bikiri mu nzira.”

Yavuze ko kuva icyo gihe u Rwanda rwahindutse kandi rudateze gusubira inyuma, bitewe na gahunda zashyizweho ariko cyane cyane uguhitamo kw’Abanyarwanda ku buryo isura ya Jenoside yarangaga igihugu itakiriho.

Ikiganiro yatanze bari bagikurikiranye n'amatsiko.
Ikiganiro yatanze bari bagikurikiranye n’amatsiko.
Bari benshi ku buryo bamwe bagikurikieraniye inyuma y'icyumba cyaberagamo.
Bari benshi ku buryo bamwe bagikurikieraniye inyuma y’icyumba cyaberagamo.

Gusa ngo ibyo byose ntibishobora gutuma Abanyarwanda birara kuko inzira biyemeje ikiri ndende ngo bageze igihugu aho kifuza kuba.

Yavuze ko umuntu atakwemeza ko ibigeerwaho muri sosiyete zose mu iterambere bituruka kuri demokarasi gusa.

Ati “Iterambere ntiryagerwaho abaturage badahawe imbaraga no gukora igituma ibibarimo byaguka.”

Abanyeshuri bahawe n'umwanya wo kubaza ibirenzeho.
Abanyeshuri bahawe n’umwanya wo kubaza ibirenzeho.

Yagize icyo avuga ku matora aheruka mu Rwanda, imwe mu miryango mpuzamahanga yanenze, avuga ko icya ngombwa ari uko abaturage b’u Rwanda bagaragaje icyari kibari mu bitekerezo kandi bakagishyira mu bikorwa. Yizeza ko n’igihe kizagera hakaboneka undi musimbura uzakomeza kubayobora.

Ku kibazo cy’u Burundi, Perezida Kagame ntiyariye iminwa kuko yagaragaje uburyo Abarundi ari bo bagomba gufata iya mbere mu kwishakira umuti ikibazo cyabo. Ariko anagaragaza uburyo umuryango mpuzamahanga nawo watereranye iki gihugu kugeza magingo aya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nyakubahwa iteka userukana ishema nisheja kutarya indimi kwawe byaduhaye kwiyubaka bidusubiza icyubahiro mumakungu ikindi ntampamvu yuko warya indimi kubyerekeye uburundi kuko mpamya ko usobanukiwe namateka ibihugu byacu byaciyemo mpamyako baramutse bakugiriye ikizere wabasha guhuza abarundi ariko iyo ndebye imyitwrire yabo nsanga ntakizere nabaha cyavuba cyokubasha kumvikana ubwabo.

john yanditse ku itariki ya: 27-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka