Perezida Kagame yatuye imidali yahawe abantu bose bitanze kugirango kwibohora bigerweho

Nyuma yo guhabwa imidali itatu yo mu rwego rwo hejuru kubera uruhare yagize mu ibohozwa ry’igihugu cya Uganda, Perezida Kagame yatangaje ko imidali yahawe ayituye Abanyarwanda n’Abanya-Uganda bagize uruhare mu ibohorwa ry’ibihugu byombi.

Perezida wa Uganda, Yoweri, Kaguta Museveni, yambitse Perezida Paul Kagame imidali y’ikirenga iri mu bwoko butatu. Umudali wa mbere yahawe witwa Luwero Triangle Medal. Perezida Kagame yagenewe uyu mudali kuko yari mu bari bayoboye ingabo zagabye igitero mu gace kitwa Luwero kari karigabijwe n’umunyagitugu Obote yica abaturage akoresheje intwaro gakondo.

Undi mudali yahawe witwa The Pearl of Africa Medal, umudali w’ikirenga uhabwa abakuru b’ibihugu batanze umusanzu mu kubohora Uganda. Umudali wa gatatu yagenewe witwa Kagera Medal, akaba yawuhawe nk’umwe mu bashinze umutwe wa National Resistance Army wabohoye igihugu cya Uganda.

Perezida Paul Kagame yavuze ko yishimye kuba ari mu bantu bahawe imidali ndetse imidari yahawe avuga ko ayituye Abanyarwanda n’Abanya-Uganda bose bagize uruhare mu kubohora ibihugu byombi.

Perezida Kagame yagize ati; “Iri shimwe ni ikimenyetso cy’ubufatanye n’umubano byiza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi n’abanyafurika muri rusange ndetse n’ibishobora kugerwaho dukomeje gushyira hamwe. Iyi midali nyituye Abanyarwanda n’Abanya-Uganda bose bagaragaje ubushake kugera naho bamwe batanga ubuzima bwabo kugirango amahoro no kwibohora dufite muri iki gihe bigerweho”.

Umukuru w’igihugu yaboneyeho gushimira Perezida Yoweri Museveni Kaguta n’abandi Banya-Uganda ruhare bagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Undi Munyarwanda wahawe umudali ni Nyakwigendera Intwari Fred Gisa Rwigema nawe wari muri NRM ubwo yafataga ubutegetsi mu mwaka w’1986.

Perezida wa Guinnée Equatorial, Obiang N’Guema, nawe yahawe umudali w’ishimwe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

Perezida Kagame n'umufasha we hamwe na Perezida Museveni n'umufashawe. Undi wambaye imidali ni Perezida wa Guinnée Equatorial, Obiang N'Guema.
Perezida Kagame n’umufasha we hamwe na Perezida Museveni n’umufashawe. Undi wambaye imidali ni Perezida wa Guinnée Equatorial, Obiang N’Guema.

Umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 ishize NRM iri ku butegetsi wabereye mu ntara ya Kapchorwa iri mu Burasirazuba bwa Uganda ari naho igitero cyafashe Umujyi wa Kampala cyahereye. Muri rusange abantu 470 bahawe imidali y’ishimwe kubera uruhare rukomeye bagize mu kubohora igihugu cya Uganda.

Perezida Kagame afatwa nk’umuntu wakoze ibikorwa by’intagereranywa mu gihugu cya Uganda kuko uretse ibikorwa by’urugamba rwo kubohoza Uganda, Kagame yari ashinzwe ishami ry’iperereza kuva ubwo ingabo za National Resistance Army (NRA) zifatiye ubutegetsi mu mwaka w’1986.

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu arimo muri Uganda, biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro n’abahagarariye Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka