Perezida Kagame yasuye Gashora Girls school Academy
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari kumwe n’umufasha we, Jeannette Kagame, kuri uyu wa 03/07/2012 bagiriye uruzinduko ku kigo cy’amashuri cy’abakobwa cya Gashora Girls Academy riherereye mu karere ka Bugesera.
Perezida Kagame yabwiye abo bana b’abakobwa ko yishimiye kubabona kandi ko u Rwanda rubatezemo byinshi mu myaka iri imbere. Yabasabye kwitwara neza mu masomo bahabwa kandi ko u Rwanda rubakeneye kugira ngo nk’igihugu rumere neza nk’uko rubyifuza.
Umukuru w’igihugu yagize ati “ Hano muri mwe dushobora kuzagiramo umuyobozi w’igihugu cyacu nimukomeza intego zanyu”.
Mu kiganiro yagiranye n’aba bana yababwiye ko mu Rwanda guteza imbere umugore bikwiye kuko ari uburenganzira bwabo mu muryango nyarwanda. Ariko kandi ko abagabo n’abagore bose bagomba kubahwa kimwe.

Umuyobozi w’ikigo Gashora Girls Academy , Peter Top, yavuze ko ubwo madamu Jeannette Kagame yabasuraga mu mwaka ishize yababwiye ko barimo kurera abashoramari bakomeye b’igihugu, nawe akaba yabijeje ko abana bahiga bazavamo abahanga mu nzego zitandukanye.
Perezida Kagame na madamu we batambagijwe ibice binyuranye by’icyo kigo birimo icyumba cy’ikoranabuhanga, aho abanyeshuri basobanuye ko bibafasha kubona amakuru yose ajyanye n’amasomo biga.

Gashora Girls Academy iri mu karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora, ni ishuri ryisumbuye ryatangiye mu kwezi kwa Mutarama 2011 rigamije guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, ubu ryigamo abagera kuri 270 bacumbikiwe.
Iri shuri ryatangijwe ku gitekerezo cy’umushinga wa Rwanda Girls Initiative uyobowe n’Abanyamerikakazi Suzanne Sinegal McGill na Shalisan Foster, umushinga wabo ukaba warashyizemo igengo y’imari ya miliyoni 3.5 z’amadorari ngo iri shuri rizagere ku ntego zaryo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ndumva mzee yajya asura na 9YBE akareba aho zigeze!!!!