Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda ubwitabire bagira mu muganda, ariko asaba kwirindira umutekano

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko ubwitabire bw’Abanyarwanda mu bikorwa binyuranye birimo umuganda, bwagejeje igihugu ku iterambere rihambaye mu myaka 20 ishize. Ibyo ariko ngo bikeneye umutekano kugirango “bidasenywa n’abafite imigambi mibi.”

Perezida Kagame yishimiye uburyo Abanyarwanda bitabira kubaka igihugu cyabo, aho ibikorwa byo kwita ku buzima bw’abaturage, kubagezaho amashanyarazi, amazi, imihanda no kubaka amashuri mu bikorwa by’umuganda rusange, ngo byahinduye imibereho ya benshi.

Perezida Kagame mu muganda wabereye i Masaka, yubakiye abatishoboye.
Perezida Kagame mu muganda wabereye i Masaka, yubakiye abatishoboye.

Umukuru w’igihugu yatanze urugero ku mudugudu wubakwa mu kagari ka Rushehe, Umurenge wa Masaka mu karere Kicukiro, aho kuri uyu wa Gatandatu tariki 22/2/2014, nawe yatanze umuganda wo kubakira abatishoboye barimo gutuzwa muri ako kagari.

Ati:“Ndabashimira ko mwitabira ibi bikorwa muri benshi, igihugu kirimo gutera imbere kubera mwebwe; turatera intambwe buri munsi. Uwaba yari ari aha mu myaka 20 ishize, agarutse yayoberwa igihugu arimo.

Hari abantu babaye impunzi hanze, baguma bavuga u Rwanda nko mu myaka 20 ishize, abaza bahagera bakumirwa”.

Perezida Kagame yakiranywe n'ibyishimo n'amaturage b'i Rusheshe (Photo: Presidency's Twitter)
Perezida Kagame yakiranywe n’ibyishimo n’amaturage b’i Rusheshe (Photo: Presidency’s Twitter)

Perezida Kagame asaba ko ibyagezweho bigomba kurindwa kwangirika, aho agira ati:” Hari abafite imigambi mibi bagera aha bakemera ibyo babonye; ariko hari n’abasubiranayo imigambi yo gusenya ibyo tumaze kugeraho; nicyo mvuga cyo kurinda umutekano w’ibyo tumaze kubaka; ntawe nzi wakwemera ko bamusenyera ibyo amaze kubaka.”

Yibukije ko Abanyarwanda badashobora kugira agaciro badakoze, kuko ngo umuterankunga ayitanga ahereye ku byo uyihabwa yigejejeho.

Umukuru w’igihugu ajya inama y’uburyo abantu bakwiye kwitwara mu buzima bwa buri munsi; aho asaba ko muri buri gace hajya hahingwa ibitandukanye byera neza, hanyuma abantu bagahahirana; bakihaza bakanasagurira amasoko yo mu Rwanda no mu mahanga.

Yibukije ko abantu bagomba gufata indyo yuzuye, guha abana uburere n’uburezi buboneye, kugira uruhare mu bibakorerwa; abayobozi nabo bakabikurikirana kandi ngo bagahora baharanira inyungu rusange z’abaturage babatoye.

Ati “Ibyo tumaze kubaka turifuza kubyubakiraho ibindi, ariko inzira iracyari ndende.”

Nyuma yo kubakira abatishoboye bari mu byiciro bitandukanye amazu agera kuri 200 mu mudugudu w’i Rusheshe, ngo harateganywa n’andi mazu 72 y’abakomeje kuhatuzwa, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Paul Jules Ndamage yabisobanuriye Umukuru w’igihugu.

Umudugudu w’i Rusheshe uri ku ntera y’urugendo (mu muhanda w’igitaka) rw’iminota nka 25 mu modoka, uvuye ahitwa kuri 15 (mu muhanda ujya i Burasirazuba); utuwe n’ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda.

Uretse abaturage bari bahasanzwe, hari abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bamaze kuhatuzwa, abahejejwe inyuma n’amateka, abanyarwanda bari mu cyiciro cy’abakene, abamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, abavuye aho bari batuye nabi n’abaherutse kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania.

Bamwe mu baturage b’i Rusheshe bashima ibyo bamaze kugezwaho birimo amashanyarazi, amazi meza, ivuriro, ishuri ry’incuke, isoko ryo gucururizamo ibyo bahinga; ndetse no guhora basurwa n’abayobozi bakuru b’Igihugu.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 4 )

Gokora umuganda n’inyungu z’abaturage kandi n’inyungu z’igihugu tugombakujya tuwitabira ukobikwi.

Nishimwe Isaac yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

HE mukundira ko buri gihe akomeza kutubera urugero rwiza nukuri abantu batajya bitabira umuganda binenge ariko banikosore naho kubijyanye n’umutekano natwe abaturage tugomba kuwirindira kuko nitwe bambere tugirwaho n’ingaruka mbi zawo

Vava yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

Umukuru w’igihugu cyacu, akunda igihugu cye akanifuza icya giteza Imbere niyo mpamvu natwe nkabaturarwanda tugomba kumwigiraho tukagiteza imbere. U Rwanda ni urwacu si urwabanyamahanga kdi tumenyeko akimuhana kaza imvura ihise. Nitutagikorera ntawe uzagiteza imbere murakoze.

Patrick Nishyirembere yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

jyenda muzehe wacu uri imfura, gufata akanaya kawe dore ko kaba ari nagato, utu reka njye kwifatanya n’abaturage bawe uti nganire nabo niwo muyobozi twabuze imyaka ijana ishize ubu u rwanda tuba turi nka ubusuwisi rwose ,a riko nubundi kuva twakubona bigararaza ko ari ho twerekeza, kandi nukuri tuzahagera igihe cyose tuzaba tukigufite , ibikorwa birivugira, inama zawe zose turazikurikiza

kevin yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka