Perezida Kagame yashimiye urubyiruko rwahize abandi mu guhanga udushya

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arashimira imishinga y’urubyiruko igamije guhanga udushya no kwiteza imbere yahize indi mu marushanwa yiswe ‘Hanga Pitchfest’ agamije guteza imbere imishinga y’urubyiruko ruba mu Rwanda no mu mahanga.

Perezida Kagame witabiriye igikorwa cyo gutanga ibihembo by’abatsinze ayo marushanwa avuga ko yishimira abantu batanu batsinze amarushanwa abayeho ku nshuro ya mbere, aho asanga ari igitekerezo cyiza ku bashaka guhanga imirimo n’udushya, yizeza ko hari byinshi bizakorwa kandi hari byinshi bizagerwaho, binyuze mu ikoranagbuhanga no guhanga udushya.

Agira ati, “Ikoranabuhanga no guhanga udushya birafasha u Rwanda mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda ariko ntabwo ibyakozwe bihagije ni yo mpamvu nifuza ibirushijeho kuko iyo ushaka guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi kandi ari na byo by’ingenzi kuko ari nako n’ahandi ku Isi bikorwa bigatanga umusaruro kubera ibyashowemo n’uko bikoreshwa”.

Umushinga wa mbere muri itanu yahatanye ni uwa Diane Cyuzuzo wakoze umushinga ushingiye ku guteza imbere ibikoresho gakondo aho yagize icyo gitekerezo nyuma yo kwerekeza iwabo mu cyaro agasanga ibyo bakoresha atabizi, bituma yigira inama yo kubibungabunga abikoramo ibikoresho bigezweho, akaba yahembwe amadolari ya Amerika ibihumbi 50.

Bimwe mu bikoresho gakondo yifashishije ni nk’agacuma yakozemo itara wagakoraho rikaka wakongera kugakoraho rikazima. Hari n’aho yafashe agacuma akoramo radio abantu bumva, akavuga ko Abanyarwanda baba hanze n’abasura u Rwanda batangiye gukunda ibihangano bye ku buryo asanga umushinga we ushyigikiwe yabasha kuwuteza imbere.

Umushinga wa kabiri ni uwa Berwa Leandre washinze sosiyete yitwa ‘Second Life Storage’ aho yatekereje umushinga wo gutunganya batiri z’imodoka cyangwa z’ibindi bikoresho, aho afata batiri yashaje akayisazura ikongera gukora igihe kirekire kuko byagaragaye ko izo batiri zajugunywaga zigifite ubushobozi bwa 75% bwo kuba zakora, umushinga we ukaba wahembwe amadolari ya Amerika ibihumbi 20.

Umushinga wa gatatu watsinze ni uwa Mugisha Norman washinze sosiyete ‘AfriFarmers Market’ igamije gushakira amasoko umusaruro ukomoka ku buhinzi aho abahuza n’abacuruzi na bo batamenyaga amakuru y’ahaherereye umusaruro.

Uwo musore afata ubwoko bw’umusaruro abahinzi bafite mu mirima akawushyira mu ikoranabuhanga maze akabahuza n’abacuruzi, agakora ibiciro fatizo bikaba bigamije gufasha abahinzi n’abaguzi guhurira ku isoko mu gihe gitoya, akaba yahembwe ibihumbi 15 by’Amadolari ya Amerika.

Uwa kane ni uw’Umunyarwanda Ntwali Youssouf uvuga ko yakoze umushinga ugamije guhuza abakozi n’abakoresha mu mushinga yise ‘Bag Innovation’ utanga amahugurwa akenewe ku banyeshuri barangije za Kaminuza kugera ku isoko ry’umurimo aho ashaka imirimo ikenewe ku isoko ry’umurimo bigatuma abashaka guhuza abashaka akazi n’abakoresha mu buryo bwizewe.

Ku mwanya wa gatanu hahembwe umushinga ‘Kalisimbi Tech Solutions’ wa Igitego Angelo watekereje umushinga wo guca ikoreshwa ry’impapuro n’amadosiye kwa muganga.

Umushinga we yawutekereje agamije gushyira amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi ayo makuru agahuzwa ku buryo aho wakwivuriza hose wabona inzira zose umurwayi yanyuzemo mu mavuriro atandukanye.

Uwa kane n’uwa gatanu bahemwe ibihumbi 12,5 by’Amadolari ya Amerika, hakaba harahatanye imishinga 400 yatoranyijwemo 25 na yo igatoranywamo itanu yahembwe. Biteganyijwe ko iki gikorwa kizakomeza n’ubundi mu myaka iri imbere hapigana imishinga y’urubyiruko igamije iterambere.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Ingabire Paula, avuga ko abakoze imishinga muri Hanga PitchFest 2021 bakeneye inama n’ubushobozi bw’amafaranga bwo gukomeza kubafasha guteza imbere ibitekerezo byabo bakarushaho kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Perezida Kagame yijeje gukomeza gufasha urubyiruko mu buryo bwo guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bugezweho Isi yose ikoresha ngo iterambere ry’ibihugu rirusheho kugera ku ntera ndende.

Amafoto: Niyonzima Moise/Kigali Today

Kureba andi mafoto menshi y’iki gikorwa, kanda HANO

Kurikira uko iki gikorwa cyagenze muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka