Perezida Kagame yashimiye cyamunara y’AgDF yakusanyijwemo miliyari imwe

Perezida wa Republika Paul Kagame yongeye gutangarizwa umusanzu usaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda ku munsi umwe, yavuye mu kugurisha ibintu by’agaciro mu ruhamye, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 05/10/2012.

Iyo cyamunara yo gupiganirwa kugura ibintu na servisi zinyuranye ku giciro gihanitse, ni bumwe mu buryo bwakoreshejwe mu kunganira ikusanywa ry’umusanzu w’ikigega “Agaciro Develompent Fund(AgDF)”.

Perezida Kagame yashimiye ishyirahamwe Nyarwanda “UMURINZI”, rigizwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, ryatanze umusanzu ungana n’amafaranga y’u Rwanda 670,970,000. Hakaziyongeraho andi azava mu kugurisha bimwe mu byo ritunze hakoreshejwe “fundraising”.

Ishyirahamwe "Umurinzi" ritanga mu kigega AgDF.
Ishyirahamwe "Umurinzi" ritanga mu kigega AgDF.

Miriyoni zigera kuri 60 nizo zakusanyijwe, muri “Fundaraising”, ahagurishijwe n’itike yo gusura Pariki ya Nyungwe mu minsi ibiri, ku mafaranga y’u Rwanda agera kuri miriyoni ebyiri.

Hatanzwe kandi itike y’indege no gucumbika muri hoteli i Mbobasa muri Kenya, ku mafaranga y’u Rwanda miriyoni 2.5, hanagurishwa inka y’inzungu itanga umukamo yaguzwe miliyoni 2.3. Umurinzi kandi watanze itike yo kugenda mu ndege ya kajugugu yo kujya no kuva mu karere ka Rubavu ku madolari ya Amerika 5.000.

Hanatanzwe kandi amatike abiri aguzwe amadolari ibihumbi 26, yo kuzajya kureba imikino izahuza amakipe yo mu Bwongereza; umukino umwe ukazahuza ikipe ya Manchester United na Arsenal, undi ukazaba hagati ya Arsenal na Chelsea.

Icyamunana ya karindwi yari iy’inzu yubatse ku buso bwa metro kare 100, mu mudugudu wa kijyambere uri i Gacuriro mu karere ka Gasabo ku mafaranga y’u Rwanda miriyoni 46.5.

Umuhango wa “Fundraising” wanabaye akanya ko kongera gutanga umusanzu mu kigega AgDF, witabiriwe n’ibigo by’abikorera bitandukanye.

Bamwe mu batanze menshi uretse ishyirahamwe Umurinzi, ni banki yitwa Equity bank yatanze miriyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, Abakozi ba sosiyete “Crystal Ventures” batanze miriyoni 50 na Hotel Serena(amashami yayo mu Rwanda) yatanze ibihumbi 50 by’amadolari y’Amerika.

Perezida Kagame yashimye ko Abanyarwanda bakomeje kumva ko batagomba gutegereza inkunga iva mu misoro y’abandi baturage b’ibihugu byitwa ko byateye imbere, nk’aho nabo badafite amaboko yo kwikorera.

Ati: ”Nta soni kubona umunyamahanga aza mu Rwanda, akabona umuntu mwiza nkawe utunzwe n’ibiva mu byo yaruhiye!”

Umukuru w’igihugu yavuze ko nta rindi banga ryatuma mu gihe kizaza ku bw’ibitangaza “Abanyarwanda batunze Abanyaburayi”, uretse gukorana umwete no kwirinda kubyinirirwa mu murimo buri wese akora, kuko ngo ibi ari yo ntandaro yo kuba”bajeyi”(kujenjeka).

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

umukuru wigihugu yabivuzeneza kabisa twishyizemo kujya dutungwa namahanga nkaho turi ibimuga > ozone

ozone yanditse ku itariki ya: 6-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka