Perezida Kagame yasaranganyije abaturage ubutaka bw’ababyeyi be

Nyuma yo gutahuka avuye mu buhungiro, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasaranganyije abaturage ubutaka bw’ababyeyi be buherereye mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na Televisiyo yo mu gihugu cya Kenya (NTV-Kenya) kuri uyu wa gatatu taliki 22/01/2014.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo gutahuka avuye mu buhungiro kimwe n’abandi Banyarwanda, yasanze ubutaka bw’ababyeyi ndetse n’abavandimwe be bwaratuwemo n’abandi Banyarwanda, ahitamo kububarekera nyamara yari afite uburenganzira busesuye bwo kubusubizwa.

Abajijwe n’umunyamakuru uburyo yabyitwayemo mu gihe yatahutse avuye mu buhungiro agasanga ibikingi by’ababyeyi be byaratujwemo abandi Banyarwanda, Perezida Kagame yavuze ko we icyari kimuteye amatsiko kwari ugusubira ku bikingi by’ababyeyi be akahirebera n’amaso ye.

Perezida Kagame mu kiganiro n'umunyamakuru wa Televisiyo yo mu gihugu cya Kenya yitwa NTV.
Perezida Kagame mu kiganiro n’umunyamakuru wa Televisiyo yo mu gihugu cya Kenya yitwa NTV.

Perezida Kagame avuga ko akihagera, yasanze imiryango yari yarahatujwe ngo ariko yari yiteguye kuhamusubiza ariko we arahabarekera.

Mu gusubiza uyu munyamakuru, Kagame yagize ati: “Naratahutse nsanga imitungo yacu yarasaranganyijwe imiryango irenga 20. Nari mfite ubushobozi bwo kuba nari bugende nkasaba gusubizwa ubutaka bw’ababyeyi banjye ariko umutima nama wanjye wanyerekaga ko byari ibintu bimaze imyaka 30 kandi bikaba byaranarebanaga n’ubuzima bw’abandi bantu, politiki ndetse n’ibindi byinshi birimo n’ubuzima bw’abantu butari bumeze neza.

Nta kuntu nari gutinyuka kujya kubabwira nti ndashaka ko mwese muva mu butaka bwacu! Nafashe icyemezo cyo kububarekera. Ikindi kandi ntavuze haruguru nuko iyi miryango yari yamaze no kwiyegeranya bafata icyemezo cyo kubunsubiza. Nagezeyo nirebera n’amaso yanjye ibikingi by’aho ababyeyi n’abavandimwe banjye bari batuye.

Iyi miryango yagerageje kuhantambagiza, imbwira ko data yari inshuti yabo ndetse yanababaniye neza, bityo bakaba bashaka kunsubiza ubutaka bw’ababyeyi banjye. Nababwiye ko bagomba gutura bagatunganirwa mu butaka barimo, mbabwira ko bagomba no kwibagirwa ikibazo kijyanye nuko ngomba gusubizwa ubwo butaka.

Icyo nshimira Imana nuko yandinze ikampa ubuzima bwiza. Kandi nzakomeza kuba uko ndi kugeza aho ishaka.”

Perezida Kagame abazwa ibibazo n'umunyamakuru Linus Kaikai ukorera televiziyo NTV.
Perezida Kagame abazwa ibibazo n’umunyamakuru Linus Kaikai ukorera televiziyo NTV.

Perezida Paul Kagame kandi avuga ko ubuzima yabayemo akiri umwana mu buhungiro bufite uruhare runini mu kumuha icyerekezo kimufasha kugeraho kuri byinshi mu kazi ke ka buri munsi.

Muri iki kiganiro cyamaze iminota 36 n’amasegonda 53, umunyamakuru yabajije Perezida Kagame ibibazo bitandukanye bishingiye ku ngingo nyinshi nk’umutekano, ubukungu, imiyoborere myiza, Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, ubutabera ndetse n’imibereho y’Abanyarwanda muri rusange.

Muri bimwe mu bibazo uyu munyamakuru yabajije Perezida Kagame, hari ikijyanye n’ubuzima bwe bwite. Aha umunyamakuru yabajije Perezida Kagame ikimuha imbaraga zo kugera kubyo akorera igihugu cye n’Abanyarwanda muri rusange.

Perezida Kagame yabwiye uyu munyamakuru ko mbere na mbere ari umuntu wigirira ikizere, ariko ngo ahanini n’ubuzima yabayemo akiri umwana bwamuhaye umurongo agomba kugenderaho mu gukorana ingufu no kugira inyota yo guharanira icyateza abandi imbere.

Perezida Kagame yabivuze muri aya magambo: “Mu buzima bwange, ndi umuntu uhorana ikizere. Ariko nanone nkaba mporana inyota yo guharanira icyubahiro n’agaciro Abanyafrika bakwiye guhabwa. Ibi ni bimwe mu binyobora kugirango nibura ngire bike nakunganira kugirango hagire ibigerwaho.

Ariko nyuma y’ibyo nanone, ndi umuntu usanzwe nk’abandi bose. Gusa nanone nyoborwa cyane n’ubushake bwo gukora ibyiza nshoboye cyane cyane nko muri uyu mwanya ndimo wo gukorera abantu, ndashaka kugerageza guharanira kubakorera icyiza cyose nkuko nkishoboye n’imbaraga zange zose, ngerageza kuba umunyakuri n’inyangamugayo mubyo nkora.

Ikindi ntabwo ndi umuntu upfa guhutazwa n’ibibazo. Ngerageza ahubwo guhangana nabyo uko biri kose. Ntabwo ndi umuntu uhunga ibibazo kuko bikomeye.”

Perezida Kagame n'abanyamakuru ba Nation Media Group ifite televiziyo yitwa NTV.
Perezida Kagame n’abanyamakuru ba Nation Media Group ifite televiziyo yitwa NTV.

Umunyamakuru kandi amubajije kukuba ubuzima bukomeye Perezida Kagame yabayemo akiri muto bwaba bufite aho buhuriye n’ibyo ageraho uyu munsi, Kagame yagize ati “Mu by’ukuri, igice kinini cy’ubuzima bwanjye byaba ku bushake cyangwa atari ku bushake, cyagize uruhare ku wo nabaye cyangwa uwo nzaba mu bihe biri imbere.

Ni nk’uko wafata urugero rw’ubuzima bw’umwana w’umushumba utangira kuragira inka akiri muto cyane. Aragira inka mu mashyamba arimo inyamaswa nyinshi, akirirwa arwana nazo agerageza kurinda no kurwanya ko zahungabanya amatungo ye. Urabona rero iyo wakuriye muri ubwo buzima, ntaho uba uhuriye n’umwana wavukiye mu buzima bwiza. Ubuzima bwanjye rero ni bumwe muri ibyo.”

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo   ( 9 )

Nyakubahwa ibikorwa ukorera abanyarwanda nindashyirwa gusa tuzajya tugusabira kumana kugirango imana izakwiture ibyo wakoze natwe rero tukuri inyuma

Bagaragaza eric yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

H.E IRYO SARANGANYA YAKOREYE ABATURAGE BO MURI RUHANGO RYEREKANA KO HARIBYO ABANYARWANDA BINYANGAMUGAYO BAGOMBA KWIGOMWA KUGIRANGO IGIHUGU CYACU KIGIRE AHO KIGERA.KANDI GIFITANYE ISANO N’ISARANGANYA RYABAYE MU NTARA Y’UBUIRASIRAZUBA CYANE MUMUTARA.IMAANA IMUHEZAGIZE.

FIDELE yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

akaboko gatanga kagira umugisha udasanzwe........Imana iturindire umubyeyi

uwimana yanditse ku itariki ya: 23-01-2014  →  Musubize

Ntacyo umuntu yabona yongera ku bugiraneza nk’ubu kuko ibyo bisaba umutima umenetse nk’uko abacristo babivuga!! gusa n’ibyo wasimirwa ni byinshi kereka intashima!! May God bless u and ur family!!

kabayiza yanditse ku itariki ya: 23-01-2014  →  Musubize

Uri umubyeyi w’uRda kandi nzi ko wari ufite uburenganzira ku bikingi by’abakubyaye ariko warabigabye kandi ubitangana umutima mwiza!! uzawuhorane!!

gatari yanditse ku itariki ya: 23-01-2014  →  Musubize

Ntacyo atatanga agifite n;amagara ye yarayahaze aratabara!! iby’ubutaka byo si ikibazo ntanubwo bwari bumugarurire abe bashize!! Imana izakwihere umugosha kugeza ushaje!!

namahoro yanditse ku itariki ya: 23-01-2014  →  Musubize

HE,imana igikomeza kumurinda kdi mukundirako arumugabo udatinya mbese ni saromo Imana yaduhaye nkabnyrda uwaduha abayobozi 10 bameze nkawe murda

emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-01-2014  →  Musubize

dufite umuyobozi wahuye n’ibibazo maze abikuramo isomo ku buryo ntacyapfa kumuhutaza . ibi koko birafasha kuko iyo uciye mu bibazo bibi nibwo umuenya icyo ubuzima aricyo

jujuka yanditse ku itariki ya: 23-01-2014  →  Musubize

HE ni urugero rwiza muri domaine zitandukanye uwavuga ko hari benshi tumwigiraho sinaba mbeshye gusa Imana ijye imuturindira mu buzima bwa buri munsi kuko afitiye akamaro EAC yose!

Musirikare yanditse ku itariki ya: 23-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka