Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Filipe Nyusi uyobora Mozambique

Perezida Paul Kagame, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Gashyantare 2022, muri Village Urugwiro, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko aba bayobozi bombi, bagiranye ibiganiro byibanze ku ntambwe imaze guterwa mu kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado ndetse n’izindi ngingo zireba ibihugu byombi.

Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma ku wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022, yagarutse ku nzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura no kubungabunga amahoro mu bihugu nka Santarafurika na Mozambique. By’umwihariko yavuze ko Abapolisi n’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado zikomeje gukora akazi keza, ibyihebe byari byarigabije iyi ntara bikaba bimaze guhashywa ku kigero cy’ijanisha ryo hejuru.

Yagize ati “Ingabo z’u Rwanda, Abapolisi, izindi nzego zose zagiyeyo zikorana n’Ingabo za Mozambique, nka 85% cyarakemutse, 15% uduce duto tw’aba bantu basigaye, bahunze bajya mu bindi bice batari barimo ubu barabakurikirana kugira ngo na ho bahasukure neza.”

Umukuru w’Igihugu ibi yavuze mu gihe mu minsi mike ishize ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique, zagabye ibitero mu duce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma mu Burengerazuba bw’Akarere ka Palma muri Mozambique, hagamijwe kwirukanamo inyeshyamba zari zikigaragara muri utwo duce.

Utu duce tukaba twari tumaze iminsi twarigaruriwe n’inyeshyamba zigamije kongera gusubirana uturere zatakaje mu gihe zagabwagaho ibitero n’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique mu mwaka ushize.

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique muri Nyakanga 2021. Kuva zagerayo zagize uruhare mu gutuma igice kinini cya Cabo Delgado kibona umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka