Perezida Kagame yakiriye aboherejwe guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda

Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, kuri uyu wa kane tariki 11/10/2012, yakiriye aboherejwe guhagararira ubuholandi, Ubudage ndetse na Vatikani mu Rwanda.

Ambasaderi mushya w’Ubuholandi mu Rwanda ni Leoni Margarita Cuelenaere wahagarariye igihugu cye muri Colombo na Sri Lanka, akaba yatangaje ko agiye guhagararira inyungu z’Ubuholandi mu Rwanda no kongera umubano w’igihugu cye mu karere.

Perezida Kagame na Leoni Margarita Cuelenaere waje guhagararira Ubuholandi mu Rwanda.
Perezida Kagame na Leoni Margarita Cuelenaere waje guhagararira Ubuholandi mu Rwanda.

Ambasaderi Peter Fahrenholtz we aje guhagararira igihugu cy’Ubudage mu Rwanda nyuma yo gukorera mu bihugu bitandukanye by’Iburayi, Asiya n’Afurika.

Yatangaje ko azibanda azibanda ku guteza imbere abikorera bo mu Rwanda n’Ubudage aho azashishikariza abikorera bo mu Budage kuza gushora imari mu Rwanda, mu masoko no kongera imirimo.

Ambasaderi Peter Fahrenholtz atangaza ko igihugu cye kizakomeza gufasha akarere gucyemura ibibazo bikabarizwamo cyane cyane Abanyafurika babigizemo uruhare.

Perezida Kagame na Ambasaderi mushya w'Ubudage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz.
Perezida Kagame na Ambasaderi mushya w’Ubudage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz.

Undi washyikirije ibyangombwa Perezida Kagame ni Mgr. Luciano Russo woherejwe guhagararira inyungu za Vatikani mu Rwanda akaba aje mu Rwanda nyuma yo gukorera mu bihugu bya Guineya, Honduras, Syria, Brazil, Holland, Amerika na Bulgaria, akaba umuhanga mu ndimi kuko akoresha Igitaliani, Icyongereza, Igifaransa, akongeraho Igispanyoro.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 2 )

Kuvuga ko Mgr Luciano yaje guhagararira inyungu za Vatican mu Rwanda, numva atari imvugo ikwiye. Bishoboka mwabikosora.

shema yanditse ku itariki ya: 12-10-2012  →  Musubize

Dukomeze dukataze mubikorwa nkibyo ureke abazana ibyabo

B.jean Louis yanditse ku itariki ya: 11-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka