Perezida Kagame yakiriye abasenateri n’abadepite bo muri Amerika

Perezida wa Rupubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye kandi anagirana ibiganiro n’itsinda ry’abasenateri n’abadepite baturutse muri leta zunze ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa gatandatu tariki 25/1/2014.

Ibi biganiro ahanini byibanze ku mubano w’u Rwanda na leta y’Amerika, uruhare u Rwanda rukomeje kugaragaza mukubungabunga amahoro hirya no hino kw’Isi n’ibindi.

Perzida Kagame aganira n'itsinda ry'abasenateri n'abadepite baturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Perzida Kagame aganira n’itsinda ry’abasenateri n’abadepite baturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iri tsinda ry’abasenateri batandatu n’abafasha babo, riyobowe na Senateri James Inhofe uhagarariye leta ya Oklahoma. Aba basenateri n’abadepite bari muruzinduka mu Rwanda kuva taliki 23 kugeza 25/1/2014.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Senateri James Inhofe yavuze ko impamvu nyamukuru y’uruzinduko bagiriye mu Rwanda yari u kwereka abasenateri ndetse n’abadepite ayoboye u Rwanda ndetse nibyo rumaze kugeraho byinshi.

Yagize ati “Ubusanzwe mfitanye ubushuti bwihariye na Perzida Kagame, ariko ahanini nashakaga kuzana bagenzi banjye b’abasenateri n’abadepite mu Rwanda kugirango barumenye ndetse banihere amaso byinshi bimaze kugerwaho muri iki gihugu.

"Mu minsi dusuye u Rwanda, byumwihariko kugiti cyanjye hari byinshi nabonye byahindutse mw’iterambere mugihe cy’imyaka 17 ishize ntagera mu Rwanda. Twanejejwe cyane n’uburyo u Rwanda rufite isuku, imihanda myiza ndetse n’iterambere ryihuta.

Ariko cyane cyane, twanejejwe n’uburyo u Rwanda rukomeje kubungabunga amahoro hirya no hino mukarere nko muri Sudani y’amajepfo ariko by’umwihariko muri Repubulika ya Centrafrika. Ibi ndabivuga nshima mw’izana ry’abasenateri bagenzi banjye.”

Muri uru ruzinduko, izi ntumwa zasuye kandi banabonana n’abayobozi batandukanye, aho bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, uwubucuruzi n’abayobozi batandukanye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ndetse nabo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Mary Baine, yatangaje ko ahanini aba bashyitsi baganiriye n’umukuru w’igihugu ku ngingo zijyanye n’umutekano, ubukungu n’uburyo Amerika yatera inkunga ubucuruzi buto n’ubuciriritse mu Rwanda (SMEs).

U Rwanda ruri mumuryango washinzwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika ugamije guteza imbere ubuhahirane mubucuruzi muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara (Africa Growth Opportunity Act-AGOA).

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo   ( 2 )

nibaze tubereke aho yumaze kugera twiteza imbere tubikesha imiyoborere myiza

hadija yanditse ku itariki ya: 26-01-2014  →  Musubize

ni byiza iyo tubonye abashyitsi bakomeye nkabo ngabo ndetse bakanashima ibyo u Rwanda rugezeho ibi nkatwe babaturage biradushimisha cyane bitwereka ko dufite abayobozi basobanutse kandi baharanira icyateza imbere igihugu cyacu.

Munezero yanditse ku itariki ya: 25-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka