Perezida Kagame yakiranwe ibyishimo n’Abanyarwanda baba mu Bwongereza
Perezida Paul Kagame wari witabiriye inama yiga ku ishoramari muri Afurika “Global African Investment Summit”, yafashe umwanya wo guhura n’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Londres mu Bwongereza bamwakiranye ibyishimo n’urugwiro.
Mu kiganiro yahaye Abanyarwanda baba mu Bwongereza kuri uyu wa kabiri tariki 21/10/2014, Perezida Kagame yabasabye gukora cyane mu rwego rwo kwihesha agaciro, anabibutsa ko bakwiye guhora bazirikana kwishakamo ibisubizo badategereje ak’imuhana.

Yagize ati “Mubishoboye mwagirira neza abandi ariko ntimuzabe ba bantu bategereza ko abandi babagirira neza. Kugirirwa neza birahenda. Bizana ibindi bibyihishe inyuma, ujya kubivumbura byarangiye ntacyo ukiramira”.
Yatanze urugero rw’ukuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Abanyarwanda bategereje uwabatabara, ariko bigera aho abantu barenga miliyoni habasiga ubuzima nta we uraza.

Yakomeje atangaza ko ubushake bw’Abanyarwada bwo guharanira icyabahesha agaciro kuva mu myaka 20 ishize butahagaze ahubwo bwiyongereye. Avuga ko umuntu wese utumva akamaro ko kurwanira kugira agaciro k’Ubunyarwanda adakwiye kwitwa ko ari Umunyarwanda.
Abanyarwanda baba mu Bwongereza bagaragarije urukundo n’icyizere bafitiye Perezida Kagame mu bibazo n’ibitekerezo batanze. Ibyo bigakubitiraho n’uburyo bamwakiriye kuva yagera mu mujyi wa Londres.

Kuva tariki 20/10/2014 ubwo Perezida Kagame yari akigera muri hoteli ya Savoy aho iyo nama yabereye, hanze hari imbaga y’abamushyigikiye bagaragaza ibyiza yakoreye u Rwanda kuva Jenoside yarangira.
Mu byapa bari bafite hagaragaragaho ko yazanye ubuvuzi ku buntu mu baturage, agaca ruswa mu gihugu no gukoresha imari nabi ndetse akaba yaranahagaritse amakimbirane n’intambara byari byarabaye karande mu Rwanda.





Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Perezida Plo Kagame Turamushimira 2 Kd Turamushikiye 2 Kd Azagire Urugendeo Rwiza Kbis
Ahantu hose perezida wacu asigaye ajya mbona abanyarwanda basigaye bamwakirana ibyishimo byinshi kandi ni mu gihe kuko amaze kuduteza intambwe ikomeye
rwose aba banyarwanda mu bwongereza nibumve kugira umuyobozi mwiza uko biryoha , abanyarwanda ubu tumeze neza kandi turamwishimira ahubwo tukaba tunifuza ko yakomeza kutugenda imbere kuko turacyamukeneye
Kwishimira president Kagame ni ukumushimira ibyo yatugejejeho kandi anakomeje kutugezaho,yaturemyemo ikizere kizatugeza kuri byinshi,no mu bihe bizaza.
ibyiza President wacu amaze kutugezaho ni ibyo kwishimirwa kandi nawe tumushimira , hari n’ibindi byiza aduhishiye mu myaka iza
Yes our president Paul Kagame.Uretse abashyize imbere inda nini kandi ntacyo bashobora kumarira abanyarwanda,abandi banyarwanda twese(99,999)ku ijana turagukunda kuko uri indashyikirwa.
Yes our president Paul Kagame.Uretse abashyize imbere inda nini kandi ntacyo bashobora kumarira abanyarwanda,abandi banyarwanda twese(99,999)ku ijana turagukunda kuko uri indashyikirwa.