Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’ikirenga na kaminuza yo muri Turukiya

Kaminuza ya Fatih yo muri Turukiya, uyu munsi tariki 23/03/2012, yahaye Perezida Kagame impamyabumenyi y’ikirenga (honorary doctorate) kubera ibikorwa by’intashyikirwa by’ububanyi bw’amahanga n’iterambere yakoze mu Rwanda no mu karere.

Kaminuza ya Fatih yatangaje ko ishima Kagame kubera umusanzu mu mahoro y’akarere n’iterambere ry’igihugu ayobora kuko kiza mu bihugu ntangarugero ku mugabane w’Afurika haba mu ishoramari, n’umutekano kuko runagira uruhare mu kubungabunga amahoro mu bindi bihugu.

Perezida Kagame ageza ijambo ku banyeshuri ba Kaminuza ya Fatih
Perezida Kagame ageza ijambo ku banyeshuri ba Kaminuza ya Fatih

Perezida Kagame wakiriwe n’imbaga y’abanyeshuri n’abayobozi ba Kaminuza ya Fatih yababwiye ko ishimwe yashyikirijwe rigaragaza imbaraga z’Abanyarwanda mu guharanira umutekano, amahoro, n’ubumwe.

Yavuze ko mu Rwanda abayobozi bafashe icyemezo cyo gufatanya n’abaturage kugira ngo bazamure imibereho yabo. Ibyo byose bigerwaho kubera impinduka mu mitekerereze n’imikorere zabayeho akaba ariyo mpamvu Abanyarwanda bafite icyerekezo bagomba kugeraho.

Parezida Kagame na bamwe mu banyeshuri biga muri kaminuza ya Fatih
Parezida Kagame na bamwe mu banyeshuri biga muri kaminuza ya Fatih

Perezida Kagame uzwiho gutanga inama ku rubyiruko yabwiye urubyiruko rwiga muri Kaminuza ya Fatih ko bafite imbaraga zo gukoresha ubumenyi biga mu kuzana impinduka ku isi.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Fatih, Dr Serif Ari Tekalan, yavuze ko Perezida Kagame ahawe ishimwe kubera impinduka ziboneka mu Rwanda zatumye rushobora kwishakamo ibisubizo birugeza mu nzira y’iterambere ubu rukaba rugaragara nk’intangarugero kandi ari igihugu cyahuye n’ibibazo.

Abanyeshuri ba kaminuza ya Fatih babajije ibibazo Perezida Kagame
Abanyeshuri ba kaminuza ya Fatih babajije ibibazo Perezida Kagame

Dr Serif Ari Tekalan yasabye ko u Rwanda na kaminuza ya Fatih byagirana umubano wo guhanahana abanyeshuri kugira ngo ubumenyi bafite bashobore kubukoresha mu iterambere.

Fatih ifite abanyeshuri bagera 1000 baturuka mu bihugu bigera ku 100. Uyu mubano ubayeho byafasha abanyeshuri b’u Rwanda kongera ikoranabuhanga n’ubumenyi bikihutisha iterambere n’icyerekezo u Rwanda rwihaye.

Perezida Kagame aganiriza abayobozi n'abanyeshuri ba kaminuza ya Fatih nyuma yo guhabwa impamyabumenyi y'ikirenga
Perezida Kagame aganiriza abayobozi n’abanyeshuri ba kaminuza ya Fatih nyuma yo guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga

Nyuma y’ibibazo babajije Perezida Kagame, abanyeshuri biga muri kaminuza ya Fatih bashoboye gushira amatsiko ku byabaye mu Rwanda no kumenya impamvu u Rwanda rwihuta mu iterambere.

Icyumba cyabereyemo umuhango cyari cyuzuye abantu benshi
Icyumba cyabereyemo umuhango cyari cyuzuye abantu benshi
Amabendera y'ibihugu byombi ku nyubako ya kaminuza ya Fatih :
Amabendera y’ibihugu byombi ku nyubako ya kaminuza ya Fatih :

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka