Perezida Kagame yagiye gushimira Dr. Obiageli
Perezida Kagame aritabira umuhango wo gusezera ku wahoze ari umuyobozi wungirije wa banki y’isi, Dr. Obiageli Ezekwesili, no kumushimira uruhare yagize mu iterambere ry’umugabane w’Afurika n’u Rwanda by’umwihariko. Uwo muhango uraba uyu munsi tariki 28/03/2012.
Ubwo yageraga i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Perezida Kagame yabonanye na Dr. Jim Kim, watanzweho umukandida ku buyobozi bwa banki y’isi. Perezida Kagame ashyigikiye ko Jim Kim yayobora banki y’isi.
Mu Rwanda banki y’isi ifite imishinga itera inkunga harimo umushinga utunganya ibishanga no kuvomera imyaka imusozi (RSSP), imishinga y’ingufu z’amashanyarazi nka Gaz methane hamwe no guteza imbere abikorera.

Ubwo uwari umuyobozi wungirije muri banki y’isi aheruka mu Rwanda yijeje u Rwanda ubufatanye. Imwe mu mishinga ikomeje guterwa inkunga na banki y’isi irimo ikorera mu turere nka Gatsibo na Karongi mu kuvomera amazi imusozi mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kurwanya isuri.
Si u Rwanda gusa rubona uruhare rwa Dr. Obiageli Ezekwesili mu iterambere kuko n’imwe mu miryango nka Whitaker Group, Tony Elumelu Foundation na Wilson Centre ibigaragaza ikaba yarateguye igikorwa cyo kumusezeraho ku mugaragaro imushimira impinduka asize mu iterambere ry’ibihugu cyane ku mugabane w’Afurika.
Rosa Whitaker, umuyobozi mukuru wa Whitaker Group, bamwe mu bateguye igikorwa cyo kumusezeraho, avuga ko umugoroba wo gushimira Dr. Obiageli Ezekwesili biterwa n’uruhare rwe mu kuzamura umugabane w’Afurika.
Perezida Kagame witabira uwo muhango azagirana ibiganiro n’abagize itsinda rya Atlantic Council rigamije kuzamura ubuhahirane hagati y’imigabane ikora ku Nyanja ya Antlantic no gusigasira umutekano mpuzamahanga.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Cyore re! Arawitabira he se mwo karamba mwe? Inkuru ibuze aka kantu k’ibanze iradusondetse rwose. Hehe se saa ngapi?