Perezida Kagame yageze muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi
Perezida Kagame yageze muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, akaba yageze muri icyo gihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021. Mu ruzinduko rwe biteganyijwe ko aganira na mugenzi we Filipe Nyusi, hanyuma agasura Ingabo na Polisi b’u Rwanda bari muri icyo gihugu mu bikorwa byo kugarura umutekano.
Muri icyo gihugu hariyo Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bagera ku 1,000 boherejweyo kugarura umutekano, by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado, aho bagiye kubohoza imijyi inyuranye yari yarigaruriwe n’inyeshyamba, abaturage bakaba bari barahunze ako gace ariko ubu bakaba barimo kugaruka mu byabo.
Ingabo na Polisi b’u Rwanda ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique, birukanye inyeshyamba mu mijyi itandukanye zari zarigaruriye, harimo n’uw’ingezi wa Mocimboa Da Praia, hari kandi Awasse, Palma, Quionga, Chinda, Njama n’iyindi. Aho hose ubu abaturage bakaba batangiye gusubira mu mirimo yabo yo mu buzima busanzwe, bagashimira cyane Ingabo na Polisi b’u Rwanda kubera ubwitange bwabo bwatumye bongera kugira amahoro.
Reba mu mafoto uko byari byifashe ubwo Perezida Kagame yageraga muri Mozambique
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|