Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa IMF

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uri mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa aho yitabira inama mpuzamahanga yiga ku gihugu cya Sudani n’indi iziga ku gutera inkunga ubukungu bwa Afurika, yanahuye n’Umuyobozi mukuru w’ikigega cya IMF, Madame Kristalina Georgieva.

Perezida Kagame yaganiriye n'Umuyobozi Mukuru wa IMF, Madame Kristalina Georgieva
Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa IMF, Madame Kristalina Georgieva

Madame Georgieva yishimiye ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame, avuga ko u Rwanda rwungukiye ku kugira Umuyobozi nka Perezida Kagame wagaragaje uruhare mu gukemura ibibazo bitandukanye.

Yagize ati "U Rwanda rwagize amahirwe yo kukugira mu gushyira ibintu ku murongo, mu mavugururwa witaye ku ntego z’iterambere rirambye. Ushobora gukomeza kwizera ubufasha bwacu mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda n’abaturage barwo".

U Rwanda rwitaye ku ntego z’iterambere rirambye ziraje ishinga isi yose mu bikorwa byo guca ubukene, kurengera ibidukikije birimo n’ikirere, no kureba ko abantu aho bari hose bashobora kwishimira amahoro n’iterambere, Umuryango w’Abibumbye ukaba ufatanya n’u Rwanda kuzishyira mu bikorwa kandi zikaba zifasha Abanyarwanda gutera imbere.

Inama yitabiriwe n’Abakuru n’ibihugu bya Afurika igamije gushyigikira Guverinoma ya Sudani iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Abdalla Hamdok kuva muri 2019, ubwo Perezida Omar Hassan Ahmad al-Bashir yahirikwaga ku butegetsi.

Na ho inama ya kabiri iteganyijwe ku itariki ya 18 Gicurasi 2021, irebana n’inkunga zihabwa umugabane wa Afurika, hazarebwa uburyo hazibwa icyuho cya Miliyari 300 z’Amadolari ya Amerika cyatewe na Covid-19 kuri uwo mugabane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka