Perezida Kagame yagabiye Denis Sassou-Nguesso Inka z’Inyambo

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso amutembereza mu rwuri rwe ruherereye i Kibugabuga mu Karere ka Bugesera anamugabira inka z’Inyambo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko iki gikorwa cyabeye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2023.

Perezida Nguesso, ari mu Rwanda kuva ku wa Gatanu mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije gushimangira umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo.

Perezida Kagame agabiye mugenzi we wa Congo nyuma yo kumwambika umudali w’icyubahiro ‘Agaciro’ mu rwego rwo kumushimira kubera imiyoborere ye idasanzwe no guharanira ko Afurika iba umugabane uhamye kandi uteye imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

GUHABWA INKA NIKIMENYETSO CYUBUCUTI BWWIHARIYE, BURIYA he AFITE UBUCUTI, IMIKORANIRE MYIZA KANDI YIHARIYE NA MUGENZI WA CONGO BRAZAVILLE, IKIMENYETSO CYURUKUNDO RUDASANZWE, JYEWE IYO MBONYE UMUNTU AHA UNDI INKA BINTERA ISHYARI MU MUTIMA KUKO MBA MBONYEKO UBA UMUKOREYE IKINTU KITABA NO MUBANYAMAHANGA, SINDABONA UMUNYAMAHANGA WAHAYE UNDI INKA, NIBA BANAZIGIRA SINAMENYA, ARIKO RWANDA NZIZA IRANGAJWE IMBERE NA he PUAL KAGAME ARISHIMA AKANAGABA INKA Z`INYAMBO NZIZA ZITEYE UBWUZU,PAUL UGIRA URUKUNDO, URUGWIRO RWARAKURENZE KANDI IMANA NAYO IRABIBONA IKAGUKUBIRA INSHURO NYINSHI, ABANTU BAMWE BABUZE UKO BAKWITA KUBERA IBIKORWA BYAWE, UBWENGE UGIRA BIBAZA UKO UTEYE BIKABAYOBERA(NKA YANDIRIMBO NGO"ABANYAMAHANGA BYARABAYOBEYE"TURI HAFI KUZONGERA KUYIBARIRIMBIRA.MUGIRE AMAHORO NABANYU BOSE.

kanayingwe olive yanditse ku itariki ya: 24-07-2023  →  Musubize

HE.URAKAGIRA INKA NIBIBONDO, URAKAGIRA INYAMBO NIZITARINYAMBO, URAKAGIRA AMATA ATEREKWA KURUHIMBI BAGENZI BAWE BASURA URWAGASABO UKAYABAZIMANIRA DORE URUKUNDO UGIRA, UREKE ABAHORA BAHEKENYA AMENYO BAKUZIZA UBUPFURA UGIRA, UBWENGE UGIRA, KUREBA KURE, KUJYA NO KUGIRA INAMA UGIRA, OHOOO H.E.URADUSHIMISHA KANDI TUTANARETSE NABANYAMAHANGA BAFITE UBWENGE.TURABASHIMIYE KO DENIS YAGIYE YISHIMYE BIHEBUJE.

kanayingwe olive yanditse ku itariki ya: 24-07-2023  →  Musubize

Yamuhaye zingahe?

Tayebwa yanditse ku itariki ya: 23-07-2023  →  Musubize

Inka ni ikimenyetso cy’ubucuti nyabwo,vive la cooperation Rwando-Congolaise

Bienvenu yanditse ku itariki ya: 23-07-2023  →  Musubize

H.E. Paul urimfura cyane ! Urakagira inka

Collin yanditse ku itariki ya: 23-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka