Perezida Kagame yaburiye abayobora uturere twabaye utwa nyuma mu mihigo n’abanyereza umutungo wa Leta

Ubwo yakiraga indahiro ya Senateri Kazarwa na raporo y’imihigo y’umwaka ushize ndetse n’ibizagerwaho mu mwaka wa 2014-2015, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashimye uturere duhora tuza ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo, ariko akaba yaburiye abayobozi b’uduhora tuba utwa nyuma ndetse n’abandi banyereza umutungo w’igihugu.

Mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014, akarere ka Kicukiro kongeye kuza ku mwanya wa mbere ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, kakurikiwe n’aka Ngoma, Huye na Kirehe twombi tuza ku mwanya wa gatatu; naho uturere twa Gasabo na Rwamagana twanganyije amanota ku mwanya wa 28, Gatsibo iza ku mwanya wa nyuma wa 30; nkuko byagaragagajwe kuri uyu wa gatanu tariki 12/9/2014.

Perezida Kagame yahaye akarere ka Kicukiro igikombe cya mbere kigira gatatu cyo kwesa imihigo.
Perezida Kagame yahaye akarere ka Kicukiro igikombe cya mbere kigira gatatu cyo kwesa imihigo.

Perezida Kagame yabwiye abayobozi b’uturere ko abahora baza mu myanya ya mbere mu kwesa imihigo, bivuze ko bafite imikorere ituma bahora babiharanira, ariko ko abahora baza mu myanya ya nyuma nabo ngo bafite ikibazo kigomba guhagurukirwa.

Yagize ati: “Iyo bahora baza ku mwanya wa nyuma, bivuze ko n’imibereho y’abaturage nayo idahinduka, ndifuza ko bigomba guhinduka muri byose, n’iyo byaba guhindura abayobozi, bagahinduka mu mikorere. Abakoreraga amanota babeshya byo bimaze guhinduka, ariko ikitarahinduka ni imikoranire y’inzego n’abaturage, ndetse no kutihutira guhesha abaturage ibyo batsindiye mu manza”.

Perezida Kagame na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu hamwe n'abayobozi b'uturere twabaye utwa mbere mu miihigo y'umwaka 2013/2014.
Perezida Kagame na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu hamwe n’abayobozi b’uturere twabaye utwa mbere mu miihigo y’umwaka 2013/2014.

Perezida Kagame kandi yihanangirije abanyereza umutungo wa Leta ko bazakurikiranwa, abafatwa bakaba ngo bagomba gukurwa mu myanya barimo, bakishyura n’ibyo bibye; kandi “nta guhunga ngo bagende bitwaza ko bazize impamvu za politike”.

Umukuru w’Igihugu yanahaye ikaze mu bandi bayobozi bakuru b’Igihugu, Senateri mushya Gertrude Kazarwa, uherutse gutorerwa mu ntara y’Uburasirazuba gusimbura Madamu Donatille Mukabalisa, kuri ubu uyobora umutwe w’Abadepite.

Senateri Gertrude yarahiye.
Senateri Gertrude yarahiye.

Mu kwesa imihigo, uturere twakurikiranye mu buryo bukurikira: 1 Kicukiro, 2 Ngoma, 3 Ngororero na Huye, 5 Kirehe, 6 Kayonza, 7 Gisagara na Nyanza, 9 Nyagatare na Nyaruguru, 11 Karongi, 12 Rusizi, 13 Bugesera, 14 Gicumbi, 15 Gakenke, 16 Kamonyi, 17 Nyamasheke, 18 Rutsiro, 19 Nyarugenge, 20 Bulera, 21 Nyamagabe, 22 Nyabihu, 23 Muhanga, 24 Ruhango, 25 Rulindo na Rubavu, 27 Musanze, 28 Gasabo na Rwamagana, 30 Gatsibo.

Ibyibanzweho mu gutanga amanota ku turere (mu kwesa imihigo), ngo barebye ibifitiye inyungu abaturage benshi nko guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, gutanga amazi n’amashanyarazi ku baturage benshi, kwita ku mihanda yifashishwa mu guhahirana no kugira ibindi bikorwaremezo byinshi bikoreshwa buri munsi, nk’uko byasobanuwe na Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi.

Ifoto y'urwibutso y'abayobozi bakuru b'Igihugu n'ab'uturere.
Ifoto y’urwibutso y’abayobozi bakuru b’Igihugu n’ab’uturere.

Ministiri w’intebe yavuze kandi ko imihigo ya za Ministeri n’uterere y’uyu mwaka wa 2014-2015 izakurikiza intego z’icyerekezo 2020, gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS2), gahunda ya Guverinoma yo kugera mu mwaka wa 2017; aho ingufu z’amashanyarazi ziri mu bishishikaje Leta ngo zizaba zingana na Megawati (MW) 119 bitarenze uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 6 )

Bravo,Bravo Mr Mayor wa KIREHE,KOMEZA Utubere intaganzwa duharanire kutarushwa akarere kacu kazabe akambere ubutaha natwe abasore bawe tukuri inyuma!

BIRUSHYBAGABO EMILE yanditse ku itariki ya: 15-09-2014  →  Musubize

ndashimira maya wa NGOMA komereza aho

NZABANDORA Straton yanditse ku itariki ya: 14-09-2014  →  Musubize

Aho bigeze Gatsibo izavanwe mutundi turere..

Peter yanditse ku itariki ya: 12-09-2014  →  Musubize

KAGAME POUL ntituzamutererana muguteza urwanda rwacu imbere ohoooooooo nihoho!!!ubundi AKARERE KA NYANZA EZAHO TWESA IMIHIGO

Munyaneza joseph yanditse ku itariki ya: 12-09-2014  →  Musubize

KAGAME POUL ntituzamutererana muguteza urwanda rwacu imbere ohoooooooo nihoho!!!ubundi AKARERE KA NYANZA EZAHO TWESA IMIHIGO

Munyaneza joseph yanditse ku itariki ya: 12-09-2014  →  Musubize

Maze gusoma iyinkuru sinabura kwishimira akarere kanjye ka kicukiro ndetse na Mayor wacu Jules NDAMAGE nubuyobozi bwose akorana nabwo,bwemera gushira mu bikorwa plans nimihigo.Congs to Kicukiro ntitwirare tuzakomeze gushimwa nokuba inyangamugayo nintashikirwa .
Ndi kure yu Rwanda NYC ariko mu minsi mike nzarangiza ikiruhuko nsubire murwambyaye.
Nasabaga urwego rwakarere ka kicukiro,numujyi wa Kigali rushinzwe infrastructure"Imihanda"kuzatemberera Niboye ahitwa MWIJUTO barebere hamwe ukuntu bakorerwa imihanda kuko hari amazu mashyasha menshi kandi meza ariko amazi yimvura agiye kuzayasenya.mumuganda wukwezi kwambere abaturage biyemeje kwiyubakira Canalisation buli muntu kunzuye biha amezi6 bamaze kubigeraho 60% ukurikije ubushobozi bwabo bwokwikemurira ibibazo.
Hasigaye ko imihanda iba nyabagendwa niyo mpanvu ntabaza
izo nzego kuhagera ndetse nuwabagirira ubuvugizi igikombe gitaha Kicukiro ikazongera kucyegukana mwijuto ibaye umudugudu wicyitegerezo.
Imana ishimwe kubwanone ndetse noku bwejo bwakarere kacu.

florentin yanditse ku itariki ya: 12-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka