Perezida Kagame na Samia Suluhu basuye Inyange, Mara Phones na Volkswagen (Amafoto)

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan uri mu Rwanda, yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri, bajya gusura inganda zirimo urutunganya amazi, amata n’imitobe rwa Inyange Industries rukorera ku Murindi mu Murenge wa Masaka w’Akarere ka Kicukiro.

Izindi nganda Abakuru b’ibihugu byombi basuye ni urwa Mara Phones rukora telefone zigezweho, hamwe n’uruteranya imodoka zo mu bwoko bwa VolksWagen, zikaba ziri mu cyanya cyahariwe inganda, Special Economic Zone.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda, Village Urugwiro bitangaza ko Perezida Kagame na Suluhu babanje gusura uruganda Inyange rutunganya amazi, amata, imitobe(jus) na yawurute, bikaba biboneka ku masoko n’amaduka hose mu gihugu.

Mu masezerano y’ubuhahirane yasinywe hagati y’u Rwanda na Tanzania kuri uyu wa mbere tariki 02 Kanama 2021, harimo kuba amata y’u Rwanda ashobora gucuruzwa ku masoko n’amaduka bya Tanzania, nk’uko na Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Itangazamakuru.

Perezida Kagame yagize ati “Isinywa ry’aya masezerano twiyemeje muri uru ruzinduko riraganisha ku musaruro ufatika n’ivugururwa ry’umubano wacu. Biratanga kandi imbaraga nshya ku bikorwaremezo by’ingenzi n’imishinga y’ishoramari ifitiye inyungu impande zose, by’umwihariko umuhanda wa gari ya moshi, gutunganya amata ndetse no kuvugurura imikorere y’icyambu”.

Ku rundi ruhande Perezida Samia Suluhu na we yahaye ikaze ishoramari ry’u Rwanda, avuga ko icyamuzanye ahanini ari uguteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Mu byo Perezida Kagame na Perezida Suluhu bazashakira ibisubizo, hari ukuba ibicuruzwa by’u Rwanda bigomba kwemerwa muri Tanzania nk’uko ibya Tanzania na byo byemerwa mu Rwanda nta mananiza.

Iyi mbogamizi yagaragajwe kuri uyu wa mbere n’Umudepite w’u Rwanda mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Mme Oda Gasinzigwa.

Gasinzigwa agira ati “Igicuruzwa runaka, wenda nk’amata, gishobora kugerayo bakavuga ko bari bwongere kureba ubuziranenge bwacyo, nyamara amategeko avuga ko iyo ibicuruzwa bivuye mu Rwanda byagombye guhita bigenda bikagera iyo bijya”.

Uretse guhahirana na Tanzania, u Rwanda ruhanyuza ibicuruzwa byinshi byambukira ku cyambu cya Dar Es Salam bijya cyangwa biva hakurya ku mugabane wa Aziya.

U Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri (nyuma ya DRC) mu bihugu binyuza ibicuruzwa byinshi ku cyambu cya Dar Es Salam, kuko rwihariye ibibarirwa hatati ya 30%-35% nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru the Citizen.

Mu mwaka wa 2019 Tanzania yoherereje u Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro k’amadolari ya Amerika miliyoni 247(ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 247), ni mu gihe u Rwanda rwo rwajyanyeyo ibifite agaciro ka miliyoni zirenga eshanu z’amadolari ya Amerika (ni amanyarwanda asaga miliyari eshanu).

Andi mafoto:

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Amafoto: Plaisir Muzogeye/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka