Perezida Kagame na Madamu bakoze Siporo bonyine mu rwego rwo kwirinda Coronavirus

Nyuma y’impinduka ziherutse gutangazwa mu buryo Siporo rusange izwi nka Car Free Day izajya ikorwamo, aho umuntu azajya akora siporo ku giti cye, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagaragaye bitabiriye iyi Siporo, bayikorera hafi y’aho batuye bakurikije izo mpinduka, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Siporo rusange isanzwe iba kabiri mu kwezi, ni ukuvuga ku munsi w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi no kuri uwo munsi w’icyumweru cya gatatu cy’ukwezi.

Minisiteri ya Siporo ndetse n’Umujyi wa Kigali baherutse gutangaza ko iyo Siporo rusange izajya ikorwa mu buryo butandukanye n’ubwari bumenyerewe.

Itangazo ry’izo nzego zombi rigira riti “Ntabwo abantu bazongera guhurira kuri site zikorerwaho siporo (RRA, IPRC Kigali, Kimisagara, ULK).”

“Nk’ibisanzwe imihanda isanzwe ikoreshwa izaba ifunze ku binyabiziga ariko umuntu azaba akora siporo ku giti cye. Hagati y’umuntu n’undi byibura hakabamo metero imwe, kandi hakirindwa gusuhuzanya n’ubundi buryo bwo gukoranaho.

Nyuma yo gutangaza izi mpinduka, Siporo rusange ikozwe muri ubwo buryo yabaye kuri iki cyumweru tariki 15 Werurwe 2020.

Minisiteri ya Siporo n’Umujyi wa Kigali bavuga ko iyi siporo rusange (Car Free Day) imaze kuba ishingiro mu guteza imbere ubuzima buzira umuze, by’umwihariko mu batuye Umujyi wa Kigali.

Mu gihe Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakoreye Siporo mu gace batuyemo, abandi na bo bakoreye siporo ahantu hatandukanye, barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa wagaragaye akora siporo wenyine mu mihanda ya Kigali.

Umujyi wa Kigali, ubinyujije kuri Twitter, washimiye abantu bose bitabiriye Siporo, buri wese ayikora ku giti cye, uvuga ko na bwo ari bumwe mu buryo bwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

Amafoto: Village Urugwiro & Umujyi wa Kigali

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka