Perezida Kagame na Ambasaderi wari uhagarariye Misiri baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye ambasaderi Khaled Adbel-Salam wari uhagarariye igihugu cya Misiri mu Rwanda; baganira ku mibanire n’imikoranire y’ibihugu byombi nyuma y’aho Misiri ibonye Perezida mushya, Abdel Fattah el-Sisi mu mwaka ushize wa 2013.
Umukuru w’igihugu na ambasaderi Khaled, ngo bizeye ko ibihugu byombi bizakomeza guteza imbere ubutwerane busanzweho, aho igihugu cya Misiri ngo gifasha u Rwanda kubaka ubushobozi bw’abakozi mu by’umutekano, ingufu n’ubuvuzi.
Muri ibyo biganiro bagiranye kuri uyu wa kane tariki 28/08/2014, Ambasaderi Khaled yavuze kandi ko hari abashoramari b’abanyamisiri baje gushaka uburyo bashora imari mu Rwanda, nabyo ngo bikaba byamenyeshejwe Umukuru w’igihugu.
Ati: “Icyakora nanaganiriye na Perezida Kagame iby’uko Perezida Abdel El Fata Sisi yahuye na Ministiri w’intebe wa Ethiopia baganira ibirebana n’umutungo w’amazi ya Nili, ndetse kuri ubu muri Ethiopia hakaba hari inama isuzuma uburyo bwo kubungabunga umutekano w’amazi ajya mu Misiri, ndetse n’icyogogo cy’uruzi rwa Nili kikaba kitagomba kubangamirwa”.

Amb. Khaled yavuze ko n’ubwo mu masezerano y’ibihugu arebana n’amazi ya Nili hakirimo ikibazo, ngo bitagomba guhungabanya imibanire ya Misiri n’u Rwanda.
Ambasaderi Khaled Adbel-Salam wari umaze imyaka ine ahagarariye igihugu cye cya Misiri mu Rwanda, yaje gusezera kuri Perezida Kagame; akaba yarakoreye uyu murimo mu Rwanda ku butegetsi bw’abaperezida batatu ba Misiri aribo Hosni Mubarak wakuwe ku butegetsi mu mwaka wa 2011, Mohamed Morsi wavuyeho mu mwaka ushize wa 2013, ndetse na Abdel Fattah El-Sisi watowe mu ntango z’uyu mwaka wa 2014.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ni ukuri muri iyi minsi u Rwanda rufite amanota meza mu bijyanye n’umubano nibindi bihugu mukomereze aho twe abaturage tubyungukiramo mbere yabandi bose.
kwagura umubano namahanga bigomba gushyirwa ingufu, tunashima cyane president wa republika mugushyiramo ingufu mu mubano n’amahanga mu rwego rwo kuzamura ubukungu bwigihugu cyacu