Perezida Kagame n’umuherwe Buffet barahwitura Abanyafurika

Perezida Paul Kagame n’umuherwe w’Umunyamerika Howard Buffet bagiriye Abanyafurika inama yo gushingira impinduka ku mgamba bihaye ubwabo mu gushaka iterambere.

Mu kiganiro cyari kiyobowe na Tony Blair (ibumoso), Perezida Paul Kagame n'umuherwe Howard Buffet bagiriye inama Abanyafurika.
Mu kiganiro cyari kiyobowe na Tony Blair (ibumoso), Perezida Paul Kagame n’umuherwe Howard Buffet bagiriye inama Abanyafurika.

Perezida Kagame na Buffet babitangarije mu kiganiro batanze mu Nama y’Isi ku Bukungu yiga ku mugane wa Afurika (WEF), cyari kiyobowe na Tony Blair, wahoze ari MInisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 11 Gicurasi 2016.

Inama ya World Economic Forum iteraniye i Kigali iriga kuri ejo hazaza ha Afurika; ubujiji n’ubukene byugarije uyu mugabane bikaba mu byo abanyapolitiki, impuguke, abayobozi b’imiryango n’abashoramari mpuzamahanga baturutse hirya no hino ku isi barimo kwibandaho.

Tony Blair, yabajije Perezida Kagame aho u Rwanda rugeze kuri ubu rwakiriye inama ya WEF, asubiza ko u Rwanda rutanga icyizere rushingiye ku bikorwaremezo rurimo kubaka, abaturage bumva neza akamaro ko kubibungabunga kandi bashyize hamwe ari na ko bafashanya.

Perezida wa Repubulika yagize ati “Mu gihe iwanyu mufite aho muhera mwiteza imbere, mu Rwanda byari akavuyo mu myaka 22 ishize, ariko buri wese yasabwe uruhare kugira ngo tube dufite aho tugeze.”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko ibyashingirwaho kugira ngo Abanyafurika bave mu bukene, harimo kwamagana umuco wo kudahana ruswa, kongera ishoramari mu buhinzi, kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi, amashanyarazi, inyubako, ingufu, ikoranabuhanga no kubyegereza abaturage.

Umuherwe Howard Buffet.
Umuherwe Howard Buffet.

Buffet asobanura impamvu yashoye imari mu Rwanda, yavuze ko ubundi abashoramari ngo bajya gukorera ahantu bameze nk’abizirikaho igisasu, ariko ngo mu Rwanda ni igihugu afitiye icyizere.

Buffet yasabye Abanyafurika kwitegura impinduka buri gihe, ati “Ikibazo si uko ibintu bimeze nabi, ahubwo ni ukwitegura gutangira kubigira byiza; ariko mu Rwanda iryo tangiriro rirahari.”

Ashimangira ko azakomeza gushora imari mu buhinzi kuko ngo ni byo akunda; akaba asanzwe atera inkunga imishinga yo kuhira imirima mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ihindurwa ry’Itegeko Nshinga mu Rwanda na ryo ryakomojweho

Abajijwe icyo atekereza ku miyoborere y’u Rwanda nyuma ya 2017, Buffet yasubije ati “Abanyarwanda ni bo bazi icyo bashaka, ntabwo bagomba gufatirwa ibyemezo n’amahanga. Ni yo mpamvu tugomba gutegereza ejo hazaza tukareba umusaruro uzabamo.”

Avuga ko hatagendewe ku kuvuga ngo ni manda ya gatatu Perezida Kagame azaba ayoboye, ahubwo ngo hashingiwe ku byo igihugu kimaze kugeraho.

Perezida Kagame na we ntiyacecetse kuko yahakanye ko atigeze asaba guhindura Itegeko Nshinga ahubwo ko ari "gahunda n’ubusabe bw’abaturage", kandi ko babifitiye uburenganzira kwihitiramo uko bashaka.

Tony Blair wari uyoboye ikiganiro.
Tony Blair wari uyoboye ikiganiro.

Inama ya WEF ku iterambere ry’Afurika, iteraniye i Kigali kuva tariki 11 kugeza 13 Gicurasi 2016, yitabiriwe n’abarenga 1,200 baturutse impande zose z’isi, baraganira ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibitekerezo   ( 3 )

ngendeye kuriri jambo rikomeye nyakubahwa peresida wa repeburika y Urwanda yavuze ngo:<< U Rwanda rutanga icyizere rushingiye ku bikorwaremezo rurimo kubaka, abaturage bumva neza akamaro ko kubibungabunga kandi bashyize hamwe ari na ko bafashanya.>>nahanjye ni nahawe mukonjyera umuvuduko w ibikorwa ndukora nibyo twifuza kuzakora tukabyegeza hafi kandi tukirinda icyakongera kudusubiza bitewe n imyumvire mibi yabatarebe ejo hazaza heza kuko arahanjye na we nahabaza,ndukore cyane twirinda ubwoba bwigihombo cyangwase ibihuha byomumpande zose zitandukanye zisi yaba Mumadini, Mumasosiyete yewe no mubikorera barangwa nabyo.Ejo hazaza heza nahatwese ndukomeje gushigikira Nyakubahwa perezida wa repepurika y urwanda imigambi n intumbero adufitiye.

Nderekanye Nuhu yanditse ku itariki ya: 15-05-2016  →  Musubize

Ndashimira Imana kuba nkiriho kandi ndihamwe nabanyarwanda kwubaka itarambere ryi igihugu.Urwanda rulihuta cane mu nzira ya amajambere kandi ibi byose tubikesha HE Paul Kagame. Imana ikomeze kumulinda hamwe no kumuyobora mubitekerezo byubaka igihugu cacu !

HENRY RWAMUGEMA yanditse ku itariki ya: 13-05-2016  →  Musubize

Imana izaturindire H.E ubundi n’ibindi azabiduha

PHILOS YANSA yanditse ku itariki ya: 12-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka