Perezida Kagame muri Guinea arasinya amasezerano arimo ay’ubwikorezi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uri mu gihugu cya Guinea-Conakry guhera tariki 8 Werurwe, ategerejweho kugirana amasezerano na Perezida Alpha Conde wa Guinea; arimo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere.

Muri uru ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, rugamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi, biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byombi bashyira umukono ku masezerano agera kuri atanu.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinea-Conakry, Stanislas Kamanzi, atangaza ko mu masezerano ashyirwaho umukono, harimo ajyanye no koroshya urujya n’uruza rw’abaturage b’ibihugu byombi. By’umwihariko, hakazifashishwa sosiyete y’indege y’u Rwanda “RwandAir” .


Ibi byanagarutsweho na Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu ndetse n’itumanaho muri Guinea, Oyé Guilavogui, wemeza ko Sosiyete y’indege y’u Rwanda RwandAir iteganya gufungura ingendo muri icyo gihugu, izoroshya urujya n’uruza rw’abaturage b’ibihugu byombi.
Yagize ati “U Rwanda rwavuguruye ibijyanye n’indege, ubu tugomba kubigiraho byinshi kuva twatangira kureba uko twakongera kubyutsa ikompanyi yacu ya “Air Guinea”. U Rwanda rufite ubunararibonye buzadufasha cyane.”

Andi masezerano ashobora gushyirwaho umukono nk’uko Ambasaderi Kamanzi yabitangaje, ni ajyanye n’imiyoborere myiza, ubuhinzi n’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Uru rugendo rwa mbere Perezida Kagame akoreye muri Guinea ruzafasha by’umwihariko abaturage b’icyo gihugu bagera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 600 kwerekeza muri Afurika y’Iburasizuba, no mu Rwanda by’umwihariko.


Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Umuyobozi wacu yishimiwe henshi ku isi rwose , imikorere ye irakwiye, Paul Kagame oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Oya President nakomereze aho adufashe kubana neza namahanga.
Ahubwo ndabona Ginea na Rwanda bizazamukira mumibanire yabyo myiza. mwakoze kuduha ayamakuru araryoshye peee! uziko bwari nkubukwe abaturage ba Guinea berekanyeko badukundira President.