Perezida Kagame ati:”Imana ntikimanura manu”
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabwiye abitabiriye umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24/11/2012, i Masaka mu karere ka Kicukiro, ko batagomba gutegereza ko hari ibindi bikenewe kugira ngo bihaze muri byose, kuko n’Imana itakimanura ibyo kurya by’ubuntu.
Yagize ati:”Mufite imbaraga n’amaboko, ubwenge n’umutima bikora neza, mukagira n’igihugu cyanyu cyiza. Ubwo koko mutegereje ko Imana ari yo izabahingira, ikanabakorera isuku, ikabakura mu bukene mufite! Koko ubwo si ukuyigondoza!”
Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Paul Jules Ndamage n’undi muturage w’aho i Masaka, bari bamugaragarije ko bafite ibikorwaremezo byose bikenewe muri ako gace, birimo, imihanda, ivuriro, amashuri, amazi n’amashanyarazi) n’amatungo n’imyaka mu mirima nk’ibigori.

Umukuru w’igihugu yasabye abaturage gukunda imirimo, akaba yamaganye abasabiriza kandi batabuze amaboko n’ubwenge.
Yanenze bamwe mu baturage batubahiriza isuku, aho yemeza ko yakoze umuganda wo gutoragura imyanda abaturage bataye mu mihanda, aho yagiye anyura.
Umuturage yasabye Perezida Kagame kumara impungenge abanyagihugu, ku bijyanye na raporo zishinja u Rwanda guteza umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa.
Yamushubije ati:”Ni ibihuha, ni imiyaga ihuha, ni ibikangabana; barimo guhimbira u Rwanda ibirego bituma baruhagarikira inkunga, kubera ko babuze ayo batanga bitewe n’ibibazo by’ubukungu bafite”.
Perezida Kagame yavuze ko, nyamara ibyo bitazatuma u Rwanda rwihenura ku mahanga, cyangwa ngo bitume hagira agatotsi kaza mu mibanire yarwo n’ibindi bihugu.
Mu muganda wo gusoza ukwezi, wabereye i Masaka, abaturage bafatanyije n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’igihugu, higanjemo Ingabo na Polisi by’igihugu, bakoze imirwanyasuri ku butaka bungana na hegitari 20.
Hantewe ibiti bigera ku bihumbi umunani, nk’uko byemejwe na Mayor, Paul Jules Ndamage.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
H.E you are number one .we are together in whatever you do.
H.E tukuri inyuma mu bikorwa by’iteramberenk’urubyiruko mu kwirangiriza ibibazo thx.
Komerezaho H.E Paul KAGAME tuzagufasha muri byose , urumuyobozi ukwiye peeeeee