Perezida Kagame ashyigikiye ko Somaliya yinjira muri EAC

Nyuma y’igihe gito igihugu cya Somaliya gisabye kwinjira mu muryango w’ibihugu bigize Afurika y’uburasirazuba (EAC), Perezida Kagame aratangaza ko Somaliya yari ikwiye kwemererwa kwinjira muri uwo muryango.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umunyamakuru w’ikinyamakuru The East African kuri Twitter, yamubajije icyo atekereza ku kwinjira muri EAC kwa Somaliya. Perezida Kagame yamusubije muri aya magambo: “ ari kuri bo ari no kuri twe byaba byiza kurushaho turi kumwe muri EAC”.

Icyo gisubizo cyateje impaka kuko mu gihe hari ababona ko Somaliya ikwiye kwisungana n’ibindi bihugu biri muri EAC kugira ngo biyifashe kugera ku mahoro no ku iterambere, hari abandi babona ko hakiri kare kuko Somaliya igifite byinshi byo gukora kandi ko nta kintu na kimwe izageza ku bihugu biri muri EAC uretse kubisubiza inyuma.

Igihugu cya Somaliya, tariki 06/03/2012, cyandikiye umukuru w’igihugu cya Kenya, Mwai Kibaki, ari nawe uhagarariye EAC gisaba ko cyakwererwa kuba umunyamuryango wa EAC.

Somaliya yibasiwe n’intambara z’urudaca kuva mu mwaka w’1991. Kujya muri EAC ngo bizayifasha kwigira ku bihugu bisanzwemo uko yakumira intambara no kubungabunga amahoro barwanya akarengane kuko ari cyo cyizafasha Abanyasomaliya kwivana mu bukene no gutera imbere.

EAC igizwe n’ibihugu 5 ari byo Rwanda, Burundi, Kenya, Tanzaniya na Uganda. Ibyo bihugu birimo kwiga uko hajyaho ifaranga rimwe bizaba bihuriyeho ndetse bakaba bateganya no kuzashyiraho Leta imwe izahurirwaho n’ibihugu byose mu rwego rwo gukomeza ubusugire bw’uwo muryango.

Anne Marie Niwemwiza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka