Perezida Kagame ashobora gukura abantu mu rujijo nyuma y’ibiva muri referandumu
Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’ibiva muri referandumu igihe icyo ari cyo cyose yavuga niba aziyamamaza muri 2017.
Perezida Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2015, yitabiriye itora rya Referandumu igamije kuvugurura Itegeko Nshinga.

Perezida Kagame watoreye ku biro by’itora bya APE Rugunga, yari aherekejwe na madamu we Jeannette Kagame ndetse n’umukobwa we Ange Kagame.
Abajijwe n’itangazamakuru icyo avuga kuri referandumu, Perezida Kagame yavuze ko ibiri kuba ari amahitamo y’Abanyarwanda kandi bikaba biri mu bushake bwabo.

Perezida Kagame yabajijwe niba, mu gihe Itegeko Nshinga rishya ryatorwa, yakwemera ubusabe bw’Abanyarwanda bwo kongera kwiyamamaza muri 2017, avuga ko atabizi. Yagize ati “Ntabwo mbizi. Tuzabimenya igihe nikigera.”
Mu byumweru bishize, Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’ibiza kuva mu itora rya referandumu ari bwo azatangaza aho ahagaze ku kuba yakwiyamamaza muri 2017, nk’uko abaturage bakomeje kubimusaba.

Amaze gutora kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yabwiye itangazamakuru ko ashobora kugira icyo abivugaho “igihe icyo ari cyo cyose.”
Hafi miliyoni 4 z’Abanyarwanda bemerewe gutora, basabye ko Itegeko Nshinga ryo mu 2003 rivugururwa, by’umwihariko ingingo ya 101 yashyiraga imbago kuri manda 2 z’Umukuru w’Igihugu zidashobora kongerwa.

Abatanze ubwo busabe bagaragaje ko bifuza gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame, bavuga ko yagejeje u Rwanda ku iterambere ridasubirwaho mu nzego zose.


Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
tuzi icyo dukeneye dushyigikiye ivugururwa
UMUSAZA WACU ATORWE TU.
TURIFUZA KUMVA IJAMBO KAGAME WACU ATUBWIRA.MBERE YOKUJYAMA. AZATUYOBORAPAKA.