Perezida Kagame asanga abavuga ko mu Rwanda nta bwisanzure ari abashinyaguzi gusa

Ubwo yasozaga ihiriro ry’urubyiruko 800 rwaturutse mu turere twose ryasojwe tariki 30/06/2013 mu mujyi wa Kigali, Perezida Paul Kagame yavuze ko abantu bari kuvuga ko mu Rwanda nta rubuga rwa politike ruhari ari abashinyaguzi badashakira amahoro Abanyarwanda.

Ibi umukuru w’igihugu abivuze nyuma y’uko bamwe mu banyamahanga ndetse na bamwe mu Banyarwanda bahunze igihugu bakunze kugenda bavuga ko mu butegetsi bwa RPF nta bwisanzure bw’urubuga rwa politike buhari.

Umukuru w’igihugu yatangajwe n’uko yumvise mu binyamakuru bavuga ko hari amwe mu mashyaka yashatse kwiyandikisha mu Rwanda ngo bakayangira bigatuma bamwe babyuririraho bavuga ko mu gihugu nta bwisanzure n’urubuga bya politike bihari.

Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda nawe yari ahari.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda nawe yari ahari.

Perezida Kagame yavuze ko nta mpamvu yo kutemerera aya mashyaka mu gihe cyose yaba yujuje ibisabwa ariko na none ngo mu gihe yaba aje gusenya Abanyarwanda n’ibyo bamaze kugeraho ngo nta we uzemera kubareberera mu bibi.

Umukuru w’igihugu kandi asanga nta gihugu gifite ubwisanzure bwa politike kurusha u Rwanda kuko nta kindi gihugu cyemera kubana n’abagihekuye; kabone n’ubwo amwe mu mahanga na bamwe mu Banyarwanda bashaka kubyirengagiza.

Ati: “u Rwanda rubana n’abarwishe! Ni iyihe political space [rubuga rwa politike] yabuze? Irenze iyo ni iyihe? Iyi tolerance ntushobora kuyibona ahandi ku isi!”.

Urubyiruko rwishimiye guhabwa umwanya wo kubwirwa no gutanga ibitekerezo ku mateka yabo.
Urubyiruko rwishimiye guhabwa umwanya wo kubwirwa no gutanga ibitekerezo ku mateka yabo.

Perezida Kagame yasabye by’umwihariko urubyiruko ruri kubyiruka muri iki gihe gukoresha ubwenge bwabo uko bikwiye bakareba igikwiye kugirango bakomeze guteza imbere igihugu bima amatwi abavuga ibi byose kuko we abona ari abashinyagurira urwababyaye.

Ati “Mujye mureka abashinyaguzi bo hanze bavuge ntibazi ibyo bavuga. Ariko muribaza n’urubuga abajenosideri babonamo urubuga n’ubwisanzure, barangiza ngo nta rubuga!”

Afungura iri huriro rw’urubyiruko, umufasha w’umukuru w’igihugu Jannette Kagame akaba n’umuyobozi wa Imbuto Foundation ari nayo yahurije hamwe uru rubyiruko rugera kuri 800 yasabye urubyiruko kugendera mu nzira nziza Leta y’u Rwanda ibayoboramo cyane ko abo mu rungano rwe ndetse n’abamuruta bo bahawe inyigisho mbi zaje no gusenya igihugu.

Jeannette Kagame ati abakoloni baratwanga badushakamo amaboko gusa.
Jeannette Kagame ati abakoloni baratwanga badushakamo amaboko gusa.

Jannette Kagame asanga abagikomeza kugendera muri iyi nzira ndetse n’abashaka kubafasha ari abadashakira u Rwanda amahoro. Ati: “abakoloni ntibadukunda nta n’ubwo bigeze badukunda, burya abazungu icyo badushakamo ni amaboko gusa nta rukundo badufitiye”.

Urubyiruko rutandukanye rwabonye umwanya wo gutanga ubuhamya bw’ibyababayeho mu gihe cya Jenoside nubwo bamwe bari bakiri bato.

Abahigwaga berekanye inzira baciyemo ndetse n’abakomoka mu miryango y’abakoze Jenoside berekana uruhare rw’ababyeyi babo ndetse bamwe basaba n’umwanya wo gusaba imbabazi mu izina ry’ababyeyi babo na bene wabo banze gusaba imbabazi kuko bumva ari ikimwaro kuri bo.

Gen. Kabarebe ati urugamba rwo kubohora igihugu ntirwigeze rutworohera ariko ibisubizo byarabonekaga.
Gen. Kabarebe ati urugamba rwo kubohora igihugu ntirwigeze rutworohera ariko ibisubizo byarabonekaga.

Iri huriro ry’urubyiruko ryabereye mu mujyi wa Kigali rije risoza ibikorwa Imbuto Foundation ndetse na minisiteri y’urubyiruko bari bamaze igihe bazenguruka igihugu aho bigishaga amahoro mu turere tugeze kuri 15.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka