Perezida Kagame asaba abayobozi b’isi kudahangayikishwa n’ikoranabuhanga

Perezida Paul Kagame yamaze impungenge abayobozi bitabiriye Ihuriro mpuzamahanga ku bukungu (WEF) ko badakwiye guhangayikira ikoranabuhanga kuko ridateze gusimbura abantu.

Perezida Kagame witabiriye iyi nama izwi nka World Economic Forum iteraniye i Davos mu Busuwisi, yavuze ko mbere yo kugira impungenge z’uko ikoranabuhanga rizasimbura abantu, ahubwo bagombye kubanza kurigira no kuribyaza umusaruro aho gutinya icyo batarabona.

Perezida Kagame yari umwe mu batanze ikiganiro muri iyi nama.
Perezida Kagame yari umwe mu batanze ikiganiro muri iyi nama.

Yagize ati “Mbere y’uko abantu batangira kugira impungenge y’uko ikoranabuhanga rizabasimbura bakava ku mirimo, kuki batakwibanda ku kurikoresha mu buryo bukwiriye ko ryakongera umusaruro.

Biroroshye kureba ikoranabuhanga ryagira ingaruka zo gutesha abantu akazi, maze rigacungwa nk’ikibazo cyihariye.”

Yavuze ko muri Afurika hari icyuho kinini cy’ibura ry’ikoranabuhanga, kandi ko aho riri naho ngo batagira byinshi barikoresha mu kuribyaza umusaruro no gutuma rihesha benshi imirimo.

Perezida yemeza ko ikoranabuhanga ritari ryakagera aho ritera abantu ubwoba kuko hari aho ritarakwira.
Perezida yemeza ko ikoranabuhanga ritari ryakagera aho ritera abantu ubwoba kuko hari aho ritarakwira.

Yatanze urugero ku Rwanda avuga ko kuva rushyizwemo ibigo bitatu by’itumanaho rya telefone zigendanwa byonyine byahesheje imirimo urubyiruko rubarirwa mu bihumbi.

Yongeyeho kandi kp uburezi bushingiye kuri siyansi ngo nibyo bizafasha umugabane wa Afurika kubyaza umusaruro ikoranabuhanga.

Iri huriro riteranye kuva kuwa kabiri tariki 19 Mutarama 2016 kuzageza tariki 23 ukuwezi, rihuje abakuru n’abayobozi mu bihugu bitandukanye bifite aho bihuriye n’iterambere hamwe n’inganda.

ry’abayobozi b’u Rwanda barangajwe imbere n’Umukuru w’igihugu, ryitabiriye iyo nama mu rwego rwo gutegura indi mpuzamahanga ku ikoranabuhanga, iteganijwe kubera mu Rwanda muri uyu mwaka.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka