Perezida Kagame arimo gusura abaturage mu Majyaruguru no mu Burengerazuba by’u Rwanda
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ageze mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru aho agiye gusura abaturage b’aka karere no kuganira na bo.
Ahagana saa tanu n’iminota 40 zo kuri uyu wa Kane, tariki 24 Werurwe 2016, ni bwo Perezida Kagame ageze ahateraniye abaturage b’aka karere biteguye kumwakira, atangira abasuhuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, mu ijambo ryo kwakira Umukuru w’igihugu, amushimiye ko yafashije aka karere kubaho no gutera imbere; aho yagakuye "ibuzimu" akagashyira "ibuntu".
Mu byo Nzamwita ashimiye Perezida Kagame, harimo kuba yarahagaritse intambara y’abacengezi yigeze kwibasira aka karere kimwe n’utundi two mu Ntara y’Amajyaruguru.

Perezida Kagame mu Karere ka Musanze yerekeza i Rubavu
Nyuma yo gusura Akarere ka Gakenke, Perezida Kagame yakomereje uruzinduko rwe mu Karere ka Rubavu. Aha yari ahagazeho gato ngo asuhuze abaturage.

Ohereza igitekerezo
|
Uri Impano Imana Yaduhaye.
Nyakubahwa Umukuru Wigihugu Cyacu Turamwishimiye Cyane Hano Mukarere Kagakenke Kdi Turamushimira Byinshi Yadufashije Nkoguhagarika Intambara Yabacengezi Nibindi Bitandukanye. Aragahoranimana Kdi Akomeze Urugendo Rwiza Irubavu.
Turamwakiriye Rubavu.Wenda yakemura ikibazo cy’isoko rya Rubavu rimaze imyaka n’imyaniko ryarahagaze kubakwa.
Alain.
Nyakubahwa Mukuru w ’ igihugu cyacyu turakwishimiye Imana yakuduhaye ukurinde mu ngendo zawe zose urimo uyu munsi n’itekaryose. Gusa Rubavu uzadukemurire ikibazo cy ’ isoko ryacyu, icy’abimurwa ku kibuga cy’indege, nikibazo cy’ibagiro rya COADU ryahindutse ikigega cya Perezida waryo Mbanjimbere, wanze kuva kubutegetsi akanyunyusa abanyamuryango, kuburyo rimaze imyaka igera kuri irindwi nta faranga umunyamuryango abona we tubana amazuji

Nibyiza Kandi Birashimishije, Gusa Ntibisanzwe Aho Umuyobozi Mukuru Wigihugu Acabugufi Asanga Abaturage Bakaganira Bakamwisanzuraho, Bagateta Nkuko Umwana Atetera Kubibero Bya Nyina, Natwe Mu Karere Ka Ngoma Turamwifuza, Dufite Inyota Yo Kuramukanya Nawe Nokumugisha Inama Mwiterambere Ryakare Kacu, Haraho Twageze Ariko Turashaka Kongera Nokurenzaho. Imana Imwongerere Imigisha.
Imvugo Nibe Ingiro.Natwe IRubavu Turamwiteguye Umunsi W’ejo.Gakenke Bagire Umunsi Mwiza!