Perezida Kagame aremeza ko hari byinshi bikenewe gukorwa kugira ngo MDGs zigerweho
Mu namarusange ya 68 y’Umuryango w’Abibumbye yateranye i New York tariki 25/09/2013, Perezida Paul Kagame yavuze ko hari ibyakozwe ibihugu bigira aho biva n’aho bigera ariko ngo haracyari ibindi bikenewe gukorwa kugira ngo imigambi y’iterambere y’ikinyagihumbi (MDGs) igerweho.
Mu ijambo yagejeje ku bakuru b’ibihugu bitabiriye iyo nama, Kagame yagarutse ku byagezweho nyuma y’imyaka 13 imigambi y’iterambere ikinyagihumbi igiyeho, kandi yanasabye ko hakorwa ibyisumbuyeho nyuma ya 2015.
Yagize ati: “Amamiliyari y’abantu bavuye mu bukene, abana bagana amashuri, abarwayi bitabwaho, twabonye abavuka muri iki gihe cy’isakazamakuru biteguye gukoresha ikoranabuhanga.

Ariko impinduka ntizirarangira. Ibitaragezweho bikwiye kugerwaho, turatekereza ko gahunda ya nyuma ya 2015, tugomba kugira ubutwari bwo gukora ibirenze ibikorwa uyu munsi.”
Ngo imigambi y’iterambere y’ikinyagihumbi ikwiye gusuzumwa neza hakarebwa ibigenda n’ibitagenda kugira ngo ibihugu bishyireho ubufatanye bushingiye ku nshingano rusange n’icyizere kandi ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigire gahunda ya nyuma ya 2015 iyabyo.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko Leta zigomba guha umwanya abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa, aha yatanze urugero ko mu Rwanda, abayobozi b’inzego z’ibanze bahawe ubushobozi ariko bakabazwa ibyo bakorwa (accountability).

Yavuze kandi ko kwegereza ubuyobozi abaturage bisaba ko umusingi bwubakiyeho ari bwo ubuyobozi bwo hejuru uba utajegajega.
Mu magambo ye, umukuru w’igihugu ati: “Iyi ni yo mpamvu, dukomeza kwibanda ku miyoborere myiza, yatumye inzego zigirirwa icyizere, ziba umusingi w’iterambere. Tuzi ko ari bwo buryo bwiza bwo kugera ku majyambere arambye kandi atagira uwo aheza.”
Agaruka mu migambi y’iterambere y’ikinyagihumbi mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruri mu nzira zo kugera ku migambi y’iterambere y’ikinyagihumbi ariko ngo ni intangiriro si iherezo.
Yongeraho ko nubwo igihugu ayoboye cyanyuze muri Jenoside, Abanyarwanda bahagaze neza kandi barenze amacakubiri.
Yagize ati: “Mu mezi atatu, abantu batakaje ubuzima mu gihugu cyose, ariko Abanyarwanda bahagaze neza kandi barenze amacakubiri. Mu kubaka igihugu gishya, dufite intego yo kubakira ku mateka dutegura ejo hazaza.
Nk’Afurika n’isi, kugira ngo tugere ku bukungu, tugomba gushyiraho ubufatanye bukomeye bugira impinduka buzana ku buzima bw’abaturage bose.”
Perezida Kagame yanenze ICC
Perezida Kagame kandi yanenze imikorere y’Urukiko Mpuzahanga Mpanabyaha rw’i La Haye (ICC), aho rusubiza inyuma Abanyakenya rukurikirana abayobozi bakuru (Perezida na Visi-Perezida) kandi abenegihugu baragaragaje ubushake bw’ubwiyunge babitorera.

Ati: “Nta handi amakosa ya ICC yagaragaye cyane uretse mu manza z’abayobozi bakuru ba Kenya zirimo kuba. Abaturage b’iki gihugu bagaragaje ubushake bwo komora ibikomere, bakiyunga bagatera imbere. Ni yo mpamvu bitoreye abayobozi babo b’ubu.
Imbaraga zo kunga abaturage babo no kubirenga zigomba gushyigikirwa [aho guteshwa agaciro]. Ubushobozi bw’ubutabera bwo mu gihugu bugomba gutezwa imbere no gushyigikirwa kugira ngo burwanye umuco wo kudahana.”
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ruriya rukiko sinzi impanvu rwibasira aba nyafurika, niba aribo bakora ibyaha byinshi, cg niba aribo nsina ngufi zigomba gucibwa ho amakoma sinzi!! President yakoze neza kubabwiza ukuri.
ICC mbona yarashyizweho ngo bajye bayidukangisha, nitwanga gukurikiza gahunda zabo baducengezamo zitajyanye n’imiyoborere twe tuba twifuza, babone uko badukanda, bishyirireho abayobozi bakorera mu kwaha kw’amahanga.
Uretse abigiza nkana bagasebya uRwanda, naho ubundi nuwahagera yabyibonera ko rwateye imbere. Isuku, imihanda yubatswe, abaturage barakeye, mbese ntacyo washinja leta ngo ntiyagikoze.
Ukurikije aho uRwanda rwari ruri mu myaka ya za 1990, ukagenda ureba ukuntu nyuma ya Genocide rwiyubatse, washima ibyo. Ibyagezwe ho ni byinshi, buriya n’ibindi tuzabigeraho! Ni akarusho dufatanyije.