Perezida Kagame arayobora imihango yo gutangiza umwaka w’ubucamanza

Kuri uyu wa kane tariki 04/10/2012, mu cyumba cy’Inteko ishinga amategeko, Umukuru w’igihugu aratangiza umwaka w’ubucamanza, anakire indahiro z’Umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire, Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, Maj.Gen. Frank Mushyo Kamanzi na Depite Mukakarangwa Clothilde.

Urukiko rw’ikirenga rurishimira ko abaturage bagiriye icyizere ubutabera muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2011-2012, aho inkiko zakiriye imanza zisaga ibihumbi 80.

Ikindi uru rukiko rwishimira ni ikoranabuhanga ryo kubika inyandiko no kuzihererekanya ryateye iterambere, bikaba byaratumye habaho gushyikiriza inkiko inyandiko no kugabanya ruswa mu butabera bw’igihugu.

Mu mwaka w’ubucamanza ushize kandi waranzwe no kwakira imanza ziri ku rwego mpuzamahanga, ndetse no gushyiraho ishami ry’urukiko rukuru rushinzwe imanza mpuzamahanga, ahanini rikazakira dosiye z’imanza zivuye mu rukiko rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda.

Mu Rwanda kandi hamaze kujyaho urukiko rw’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EACJ), ndetse n’ubwanditsi bwarwo bukaba bwarageze mu Rwanda ku buryo umuntu uri mu Rwanda ashobora gutanga ikirego kirebana n’umuryango wa EAC mu Rwanda.

Urukiko rw’ikirenga ruvuga ko imbogamizi rugiye guhangana nazo muri uyu mwaka mushya w’ubucamanza, ari ugutanga servisi zihuse kandi zinoze.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka