Perezida Kagame arashimira Bill Clinton uruhare yagize mu kubaka u Rwanda
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, arashimira Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bw’uruhare yagize mu kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Perezida Kagame yabivuze tariki 19/07/2012 nyuma y’uruzinduko yagiriye mu turere twa Rwamagana na Kayonza hamwe na Bill Clinton, aho basuraga ibikorwa bitandukanye by’iterambere muri utwo turere.

Mu karere ka Kayonza abo bayobozi basuye umudugudu w’icyitegererezo wa Nyagatovu watujwemo abaturage batishoboye bari batuye ku buryo budakwiye.
Banasuye kandi uruganda rwa Mount Meru Soyco Ltd ruzajya rutunganya soya n’ibihwagari rukabibyaza amavuta. Banasura ishuri rikuru ry’abaforomo n’ababyaza ryo mu karere ka Rwamagana ari naho basoreje urwo ruzinduko bagiriraga muri utwo turere.

Clinton afatwa nk’inshuti y’u Rwanda, ariko by’umwihariko akaba umwe mu bafatanyabikorwa b’u Rwanda kubera ibikorwa bitandukanye ateramo inkunga u Rwanda abinyujije muri fondasiyo ye yitwa Clinton Foundation.
Clinton Foundation itera inkunga u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo uburezi n’ubuzima. Tariki 18/07/2012, Clinton yafunguye ku mugaragaro gahunda yo kuvura kanseri mu bitaro bya Butaro byo mu karere ka Burera, akaba yaranateye inkunga mu iyubakwa ry’ibyo bitaro binyuze nanone muri Clinton Foundation.

Clinton avuga ko ubufatanye ari bwo butuma abantu bagira iterambere n’imibereho myiza, haba mu buzima busanzwe bw’abaturage no muri politiki z’ibihugu.
Clinton na we yashimiye Perezida Kagame uruhare rukomeye yagize mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda mu nzego zitandukanye, anavuga ko bitanga icyizere ko bizatuma abantu baturuka mu bihugu by’amahanga baza kwigira byinshi ku Rwanda nk’igihugu kidahwema guharanira guteza imbere abaturage ba cyo.

Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Oya uriya n’umukobwa we w’ikinege Chelsea Clinton
Uriya mugore wari kumwe na Clinton se niwe bita Monica Lewinsky badis? Ndabona bari basharamye da