Perezida Kagame arasaba ko imihanda yose yo mu mujyi irangwa n’isuku (Video)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame asaba ko imihanda yose mu mujyi wa Kigali igomba kuba isukuye nk’iyegereye amahoteli manini.

Perezida Kagame yamenyesheje abaturage ko we ubwe, inzego zitandukanye hamwe n’abaturage bagomba gufatanya kwishakamo uburyo bakora imihanda n’imiyoboro y’amazi byo muri za karitiye.

Yabitangarije mu muganda wo gusoza ukwezi k’Ugushyingo 2019, akaba yawukoreye mu Kagari ka Rugando mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, ahegereye inyubako ya Convention Center.

Yagize ati "Turubaka ibikorwa bya kijyambere birimo amazu meza n’imihanda, usanga umuhanda wa kaburimbo n’inzu byubatse neza, ariko kuva muri uwo muhanda ugera muri iyo nzu hari ikituzuye".

"Ndagira ngo dufatanye ibyo biri hagati bituzuye tubivane mu nzira, (kuko) akenshi iyo imvura yaguye amazi aratemba agahurura ari menshi, akajya mu muhanda wa kaburimbo, ndetse no mu baturanyi (b’uwo muhanda) ugasanga hari inzira nk’iyo mu ishyamba".

Umukuru w’Igihugu avuga ko imihanda yo muri karitiye z’umujyi wa Kigali igiye gutunganywa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye n’abaturage, kandi na we ubwe ngo azatangamo umusanzu.

Ati "Buri rwego nanjye ndimo turaza gushyiraho akacu, kugira ngo inyubako nziza nk’iyi ’Convention Center’ na hoteli iri iruhande, nk’uko bisa neza, hirya yaho na ho habashe gusa nka ho".

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, yamenyesheje Perezida wa Repubulika ko aho mu kagari ka Ruhango bamaze gukusanya amafaranga angana na miliyoni 45 yo kubaka umuhanda wa kaburimbo ureshya na kilometero imwe.

Rwamurangwa avuga ko hari n’indi mihanda, inzira z’amazi n’amatara ku mihanda abatuye ako kagari bamaze kwiyubakira.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko ku Kimihurura ahitwa mu Myembe hari hasigaye ari ko gace gasebeje, ariko kuri ubu hatangiye gutunganywa.

Ku rundi ruhande, hari abaturage bafuza ko imihanda n’imiyoboro y’amazi atari byo byavugururwa gusa, ahubwo ko n’inzu batuyemo ngo bagakwiye kuzubaka neza abatabishoboye bakimuka.

Uwitwa Mukandayambaje agira ati "Mu mudugudu ntuyemo harasa nabi, nta n’amazi meza tugira, hari amazu mabi atadukwiriye, ayo mazu arashaje arenda no kutugwira".

"Ndifuza ko twazahavanwa ariko tukahava tugurishije kugira ngo tubone uburyo bwo kubaka neza aho twaba twimukiye".

Perezida Kagame avuga ko mu gihe abaturage baba bafatanyije na Leta gusukura za karitsiye batuyemo aribwo imihigo yaba igezweho ku rugero rwuzuye, kuko ubu ngo bageze ku rugero rubarirwa hagati ya 60%-70%.

Perezida Kagame yifatanyije n’abaturage ba Gasabo mu muganda ngarukakwezi ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

Kanda munsi muri Video hagati urebe mu mashusho uko uyu muganda wagenze:

Amafoto: Urugwiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turasaba nyakubahwa ko no mu muhima hano munsi ya za Yamaha ukamanuka hose kubitaro badukorera imihanda bagashyiramo kaburimbo nkuko babikoze ahandi hose mu mujyi wa kigali,bizanagabanya emboteillage yaberaga poid lourd,Merci

kiki yanditse ku itariki ya: 18-01-2020  →  Musubize

Turashima umukuru w’igihugu cyacu kuko ubu butumwa bwo kugira imihanda myiza ni ingira kamaro cyane.
Buri rwego rubigizemo uruhare n’imihanda y’ibyaro yasa neza.
Umuturage akamenyako akwiye guharura ku murima we kandi ubuyobozi bugakomeza kubibakangurira.
Muri iki gitekerezo cyanjye sinasoza ntavuzeko isuku y’imihanda na yo ikwiye kujya mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.Rwose imihanda myinyi yanagiyeho amafaranga ya leta yabaye imishike,izirikwamo ihene ikanahirwamo ubwatsi bw’amatungo.Abana bajya ku mashuri banyura mu binani.
Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 1-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka