Perezida Kagame arasaba ingamba zikarishye zo kurwanya impanuka
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, atangaza ko impanuka zimaze iminsi ziba hirya no hino mu gihugu zigahitana ubuzima bw’abantu benshi zihangayikishije igihugu, agasaba inzego zose zibishinzwe gushyiraho ingamba kugira ngo zigabanuke.
Inzego zitandukanye zishinzwe gushyiraho amategeko, izishinzwe kuyashyira mu bikorwa n’izishinzwe kuyubahiriza zigomba gufatanya na Polisi mu kubigiramo uruhare, nk’uko Perezida Kagame yabitangarije ubwo yarahizaga abayobozi batandukanye kuri uyu wa mbere tariki 18/8/2014.

Yagize ati “Ndagira ngo mbibutse ko ntago twashobora icyumweru ku kindi gutakaza abantu. Ubuzima bw’umuntu umwe bufite agaciro kanini cyane, iyo babaye mirongo bigahoraho ntabwo twabyihanganira. Dukwiye kubihagarika, ngira ngo murumva icyo mvuga.
Muri aya mezi n’ibyumweru bishize impanuka zirahitana abantu benshi ari abigendera bari ku muhanda, ari abari mu mamodoka, ari abari ku magare n’abo ziva mu muhanda zigasanga mu mago yabo ubona ko ari ikindi kintu cyadutse.”

Perezida Kagame yatangaje ko iki kibazo kigomba kugirwa icya buri wese kandi kikabonerwa umuti mu gihe gito. Yanavuze ko ikindi kibazo abarahiriye kwinjira mu guverinoma nshya bagomba gufatanya mu guhangana nacyo ari icuruzwa ry’abantu naryo rimaze gutera ikibazo muri iyi minsi.
Abarahiye ni abaminisitiri bane (Joseph Habineza wa MINISPOC, James Kabarebe wa MINADEF na Oda Gasinzigwa wa MIGEPROF, Jean Philibert Nsengiyumva wa MYICT), Abanyamabanga ba Leta babiri (Gasana Eugene uhagarariye u Rwanda muri UN na Albert Nsengiyumva ushinzwe amashuri y’ubumenyingiro muri MINEDUC), abagize Inteko ishinga amategeko batatu (Senateri Muhangiyire Jacqueline na ba Depite Bushishi Jionavi na Mukantaganzwa Pelagie) batashoboye kwitabira umuhango wo kurahira ubushize.

Undi warahiye ni Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije, DIGP Marizamunda Juvenal wasimbuye Stanley Nsabimana.

Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
izi tax zitwara abagenzi ntago bubahiriza uburenganzira bwumugenzi kuko usanga batendeka kd imyanya tuyibyiganira, naho ikindi abashoferi bose usanga bitaba fone burikanga mbese ibyo murumva bitongera impanuka kuburangare bwabo.
njye rwose nakwisabira abagenzi tugende mu madodoka, nti reka tube abayobiz bubuzima bwacu abashoferi ntibakadutware nkimizigo kandu dushoboye kuvuga,
ibi bibzo koko bibangamiye u rwanda biishakirwe umuti mu maguru mashya maze dukomeze twibere mu mahoro
nasabye inshuro nyinshi ko hahindurwa uburyo bwo gukorera driving license ariko ubu ndi kubona bigiye gukemuka.inenge nini nasanzemo nuko abazikorera kenshi usanga bakora ngo bazibone gusa kandi mubyukuri ageze mu muhanda atashobora kugenga ikinyabiziga.nkumumotari we yiga guca mumakona gusa ukibaza niba ari umu acrobat ugashoberwa nibindi ntarondogoye.murakoze
impanuka zikomeje kudutwara ubuzima bw’abacu ni ukuri polisi niba hari ikintu ikwiye guhagurukira ni accidents hashyirweho ingamba zikomeye ndetse zikarishye turebe ko zashira kuko byari bikabije muri iyi minsi. mubuze aba chauffeur umuvuduko ukomeye kuko niwo uza ku isonga.