Perezida Kagame arasaba ingabo z’u Rwanda kuba umusemburo w’iterambere
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, arasaba ingabo z’igihugu (RDF)kuba imbarutso y’umuvuduko w’iterambere ryihuse igihugu gifuza kugeraho.
Ibi umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa mbere taliki 27/1/2014, ubwo yasozaga umwiherero w’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda.
Nkuko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig. General Joseph Nzabamwita, ngo umubonano w’abayobozi b’ingabo na Perezida Kagame ahanini wari ugamije kumugezaho bimwe mu bimaze kugerwaho nyuma y’imyanzuro yafatiwe mu mwiherero bagize muri Kamena umwaka ushize.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen. Joseph Nzabamwita, yavuze ko nk’ingabo z’u Rwanda, uyu munsi wari amahirwe kuri bo kubonana n’umukuru w’igihugu akaba n’umugaba wikirenga w’ingabo z’u Rwanda, kuko yabahaye impanuro zitandukanye zishingiye ku murongo igisirikare cy’igihugu kigomba kugenderaho.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yagize ati: “Uyu munsi twagize amahirwe yo kubana na Perezida wa Repubulika aduha impanuro nyinshi. Yatugiriye inama nyinshi kandi z’ingirakamaro, ariko by’umwihariko anadusaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura twihatira kuba umusemburo w’iterambere ry’igihugu cyacu”.

“Umukuru w’igihugu yatubwiye ko nta kinyabupfura hatakubakwa igisirikare gihamye. Kuri twe nka RDF rero, ikinyabupfura ni nk’ibiryo umuntu arya buri munsi. Ni nk’amaraso atembera mu mubiri w’umuntu ku buryo atayafite atabaho”; nk’uko Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yakomeje asobanura.
Umutekano ugomba gusuzumirwa mu iterambere
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko bimwe mubyo umukuru w’igihugu yabasabye, ari ukurebera umutekano w’igihugu mu ndorerwamo y’iterambere.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yadusabye kujya turebera umutekano w’igihugu mu iterambere, dukomeza kuba ku isonga mu bikorwa by’iterambere hirya no hino mu gihugu. Nk’uko mu bizi RDF imaze igihe ikora ibikorwa byinshi by’iterambere nko kubaka ibyumba by’amashuri, kuvura abaturage no gufasha mu bindi bitandukanye. Ibi byose rero ni ibyiyengera ku nama nyinshi Perezida wa Repubulika ahora atugira.”

Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
ntawabura kubashimira umutekano wacu bawurinze neza nizereko HE inama yababwiye bayishyira mu bikorwa
Ibibintu bikomoka ku Mana ,Ngabo z’u Rwanda ni mukomere ku muheto turabashyigikiye.
impanuro zatanzwe n’aba bayabozi bakuru b’igihugu cyacu ndizera ko ari isoko y’iterambere cyane cyane mu bijyanye n’umutekano w;igihugu
H.E turikumwe%thx
ingabo zacu zirasobanutse kandi zifite n’umugaba mukuru usobanutse, maze ndebe aho umwanzi azaturuka