Perezida Kagame arasaba Abanyarwanda kwishimira umutekano bafite bakanawurinda

Perezida Paul Kagame atangaza ko Abanyarwanda bakwiye gusubiza amaso inyuma bakareba ibibazo by’umutekano mucye biri hirya no hino ku isi, bigatuma bishimira ko batuye mu gihugu kirangwa n’umutekano usesuye ariko bakanafata ingamba zo gutuma bazawuhorana.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 11/11/2014, mu ruzinduko yagiriye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, aho yari yakiriwe n’imbaga nyinshi y’abaturage bari bamaze igihe bifuza kubonana nawe.

Yagize ati “Ngira ngo murakurikira ku isi hose ibihaba, iyo ubikurikiranye ukamenya ibigenda biba hirya no hino abantu birirwa baturitswa n’amabombe, bacika amaboko, imiborogo n’induru iyo ukurikirana amakuru neza ngira ngo wakwishimira kuba Umunyarwanda.

Ariko muri uko kubyishimira ugomba no kubikorera ntago bipfa kuboneka gusa. Ugomba gukora ibishoboka byose ngo iryo bura ry’umutekano twebwe ritazatugeraho, kuko umugabane wacu wararangiye. Twagize umugabane wo kubura umutekano, icyo gihe cyarashize ntago tuzagisubiraho.”

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kwishimira umutekano banafata ingamba zo kuwubungabunga.
Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kwishimira umutekano banafata ingamba zo kuwubungabunga.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ibyo bijyana n’uko abayobozi basabwa kuzuza inshingano zabo baha abaturage serivisi nziza, bakagerageza no kubakemurira ibibazo ku gihe aho kugira ngo umuturage ahore asiragira mu nzego z’ubuyobozi.

By’umwihariko yaboneyeho gusaba ko hari ibibazo byo muri uyu murenge bibangamira abaturage byakwitabwaho, birimo guturitsa amabuye bikorwa mu kavuyo n’abayashakamo amafaranga ugasanga byangije amazu y’abaturage.

Ibindi ni ibishanga byo muri uyu murenge bitabyazwa umusaruro kandi abashaka kubikoresha bahari ndetse n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge birimo za kanyanga bivugwa muri aka gace kandi n’urubyiruko rukabyishoramo.

Perezida Kagame yasabye abayobozi kwita ku bibazo bibangamiye abaturage b'Umurenge wa Jabana.
Perezida Kagame yasabye abayobozi kwita ku bibazo bibangamiye abaturage b’Umurenge wa Jabana.

Mu bibazo byagaragajwe muri uyu murenge harimo kuba nta mazi ufite ndetse n’imihanda ikaba idakoze neza, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Gasabo,Willy Ndizeye.

Ati “N’ubwo ibikorwa remezo bigenda biboneka bibafasha cyane (abaturage) n’ahandi hirya mu karere, ahangaha turacyafite imbogamizi y’ikibazo cy’amazi atarabonekamo hose n’umuhanda nawo twatangiye kuwukora uduhuza n’akarere ka Rulindo.”

Perezida Kagame yabijeje ko ibyo bibazo byose biri mu nzira yo kubonerwa umuti, kuko ibibazo birimo imihanda n’amazi n’amashanyarazi ari bimwe mu byo Leta ishaka kwegereza buri Munyarwanda.

Umurenge wa Jabana utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 33 ukaba ubarizwa mu mirenge y’icyaro n’ubwo uri mu mujyi wa Kigali, aho ibikorwa byinshi bihakorerwa ari ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Umuriro w’amashanyarazi muri uyu murenge uracyari kuri 16% gusa.

Perezida Kagame yijeje abaturage ko ibibazo by'imihanda n'amazi bafite bizakemurwa kuko biri muri gahunda za Leta kubyegereza abaturage.
Perezida Kagame yijeje abaturage ko ibibazo by’imihanda n’amazi bafite bizakemurwa kuko biri muri gahunda za Leta kubyegereza abaturage.
Umukuru w'igihugu yakiriwe n'imbaga y'abaturage mu murenge wa Jabana.
Umukuru w’igihugu yakiriwe n’imbaga y’abaturage mu murenge wa Jabana.
Perezida Kagame yasabye abaturage guharanira umutekano kuko igihe cyo kuwubura u Rwanda rwakivuyemo.
Perezida Kagame yasabye abaturage guharanira umutekano kuko igihe cyo kuwubura u Rwanda rwakivuyemo.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 12 )

imana ikomeze kurinda urwanda n’abanyarwanda, iturindire abayobozi yaduhaye bahora baharanira icyazamura umuturage.dukomeze kwihesha agaciro.

angelique yanditse ku itariki ya: 12-11-2014  →  Musubize

ni ngombwa ko abanyarwanda twibuka aho twavuye habi, tugaharanira umutekano usesuye w’igihugu cyacu.

erica yanditse ku itariki ya: 12-11-2014  →  Musubize

komeza imihigo rwanda,ubuyobozi bwegera abaturage nibwo shingiro ry’iterambere.

joy yanditse ku itariki ya: 12-11-2014  →  Musubize

Bravo bravo gasabo, ukuntu mwakiriye nyakubwahwa president paul kagame twebwe nyagatare turamurindiriye kandi tuzanamugabira inka kuko yaratworoje pe,Mr President karibuni

JOSEPHINE AGNES yanditse ku itariki ya: 12-11-2014  →  Musubize

inama ikunda uRwanda yatuhaye abayobozi bareba kure,kandi turashima uburyo badutabaye bakaduhesha icyubahiro mumahanga no mukarere,icyo nabwira president kagame wacu nuko ibyiza adukorera turabizi kandi biragaragara cyane yewe ntabanzi bacu basigaye banyuzamo bakaneka ariko bemera ko iterambere twarigezeho.imana ikomeza ifashe abanyarwanda numukuru wigihugu cyacu.

JAMES KABERA yanditse ku itariki ya: 12-11-2014  →  Musubize

President kagame is the only head of state who care about his own citizens. let work hard towards the vision 2020,all external forces which want Rwandan to be separated and create division will be ashamed seeing the Rwandan determination and resilience.

Mushinguzi yanditse ku itariki ya: 12-11-2014  →  Musubize

Urwanda twahawe amahirwe yo kubona abayobozi badukunda ntabwo ari ibisambo bikorera bakashyakabuhake,yewe tuzaharanira itera mbere ryacu nkuko president kagame abidukangurira.

Hitayezu yanditse ku itariki ya: 12-11-2014  →  Musubize

Muraberewe peee,president wacu icyo mukundira nuko atekereza uRwanda akaruharanira hanze no mugihugu,natwe tuzakora ibishoboka umurongo watangije uzakomeze kandi twigishe nabana bacu ejo hazaza erega ibyo uvuga byose twarabibonye urwanda ruzaba paradiso

Munyaneza yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

Jabana twahawe ishema numukuru wigihugu,twanezerewe peee.twijeje president kagame ko tuzashigikira iterambere numutekano wabatura Rwanda.

twizere yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

Turashima nyakubwahwa president kuba yadusuye akaduha icyizere cyo gukomeza business zacu kandi mumutekano uhagije.harakahoraho president kagame nibitekerezo bye yewe ibyo adukorera ntabwo bisanzwe,ngewe icyo nzamuhemba nzakivuga muminsi ya vuba.

MAJAMBERE yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

nabonye abaturage bamwakiranye ibyishimo byinshi

james yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

twiahimiye uru ruzinduko umuyobozi waci yakoreye i Jabana kandi tunanyurwa nuko yakemuye ibibazi by’abaturage

temba yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka