Perezida Kagame aranenga ubushakashatsi budakemura ibibazo

Perezida wa Repuburika Paul Kagame aranenga Ikigo cy’Igihugu giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kidakemura ibibazo by’imbuto nziza abahinzi bakeneye.

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere Ka Gakenke kuri uyu wa 24 Gicurasi 2016, abaturage bamugaragarije ko bakomeje guhura n’ikibazo cy’imbuto z’indobanure ziberanye n’Akarere Ka Gakenke, bikadindiza ubwiyongere bw’umusaruro w’ibigori, ingano n’ibirayi.

Abaturage b'Akarere ka Gakenke bakiriye Perezida wa Repubulika kuri uyu wa 24 Werurwe 2016.
Abaturage b’Akarere ka Gakenke bakiriye Perezida wa Repubulika kuri uyu wa 24 Werurwe 2016.

Umukuru w’Igihu yavuze ko mu Rwanda hari ikigo kibishinzwe ariko kuva cyashingwa, nta musaruro ufatika gitanga ku buryo abaturage bakomeje gutaka ikibazo cy’imbuto.

Perezida Kagame agira ati "Ko dufite abashakashatsi bayirirwamo ubundi ikibazo cy’imbuto cya buri gihe ni kuki kidakemuka?”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira, avuga ko unushakashatsi bukorwa ariko ko hari n’imbuto zitinda kugera ku baturayge kuko ziva hanze.

Umukuru w’Igihugu ariko ntanyurwa no gukomeza gushakisha imbuto hanze y’igihugu.

Agira ati “Ntabwo nabatumye gushaka imbuto hanze buri gihe; ibyo na byo bigomba guhagarara."

Minisiteri y’Ubuhinzi ivuga ko igiye gukora ibishoboka, imbuto zikajya ziboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mu by’ukuri harebwe neza kandi hakorwe isesengura ku kigo cya RAB kuko gishobora kuba gifite ikibazo gikomeye kitagaragarizwa ubuyobozi. Leta nifate ingamba zikomeye kandi imenye neza impamvu abo bashakashatsi badatanga umusaruro ku buryo buhagije. Amafaranga menshi aba yaratanzwe n’igihugu kugira ngo bagire ubwo bumenyi ariko ugasanga abenshi barareba inda zabo gusa aho kureba icyateza imbere igihugu. Inzego zibishyinzwe zibikurikirane kandi bikosorwe. Murakoze.

Nkunda u Rwanda yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

Ikibazo Cy’ubuhinzi Cyo Giteye Inkeke, Ntibyumvikana Ukuntu Buri Mwaka Tubona Za Degree, Ngaho Za Butare, INATEK, ISAE, Nahandi 75% Bafashwa No Kudodesha Za Memoire Gusa Barangiza Bakaturagira Muri Memoire, Prof Nawe Akanga Kwiteranya Akabihera Amanota Ngo Atiteranya, Ahaaaaa Nzaba Mbarirwa. Afande!! Kwendereya Sir.

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

Arko Mana yange! RAB, RAB, RAB… sha uwayikoropa gusa! Nabo guhora mu nama atagira icyo ageraho!

Karama yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka