Perezida Kagame aranenga abayobozi bagira amakosa akamenyero

Perezida wa Repuburika Paul Kagame aranenga abayobozi bagize akamenyero gukora amakosa bakarangwa n’ibirarane by’ibibazo bidakemuka kandi nyamara bahora babiganiraho.

Asoza itorrro ry’abagize komite nyobozi z’uturere n’Ujyi wa Kigali, Perezida Kagame yavuze ko atari bwo bwa mbere habayeho itorero n’umwiherero w’abayobozi hakaganirwa byinshi, ariko ntibikemuke.

Perezida Kagame yaburiye abayobozi bagize amakosa akamenyero (Photo archive Flikr Paul Kagame).
Perezida Kagame yaburiye abayobozi bagize amakosa akamenyero (Photo archive Flikr Paul Kagame).

Agira ati “Iyo tuvuye mu mwiherero buri mwaka dusibira inyuma twasuzuma ibyo twiyemeje umwaka ushize, tugasanga ibyo twiyemeje kujya gukemura nyuma y’umwaka ntacyakozwe ahubwo hiyongereyeho ibindi bibazo”.

Umukuru w’igihugu asanga umwiherere warabaye akamenyero gusa, kuko idakemura ibibazo biba byaganiweho, akaba agira inama abayobozi ko ntacyo bimaze kutubahiriza inshingano zabo.

Agira ati “Ibirarane mwabonye ari intambwe y’amajyambere iganisha hehe kandi nyamara tuba twarabiganiriye tukanabyandika, abantu bagatanga n’ibitekerezo bakanenga ibikwiriye kunengwa twagaruka tugasanga kuri byinshi turacyari ha handi.”

Umukuru w’Igihugu asanga amahugurwa aba atari yo yabuze kuko yo aba yarabonetse akanagaragaza ibikwiriye kuba bikorwa, ariko abakwiye kuba babikora bakabyirengegiza.

Yakomeje avuga ko igikenewe cy’ibanze, cya ngombwa ari imitekerereze kuko hari n’abatekereza ko mu buyobozi ari aho gushakira amaramuko bafata ibigenewe abaturage bakabigira ibyabo.

Yavuze avuga ko bene iyo myitwarire idindiza iterambere kandi ntaho igeza igihugu. Ati “Iyo ukoze ibyo wari ukwiriye gukora, bituma tugera ku iterambere risangiwe kuko buri wese abifitemo inyungu, bivuze ko imbaraga za buri umwe zunguka kubera imbaraga za buri wese zashyizwe hamwe”.

Yababwiye ko buri wese wagiye mu itorero akoresheje neza ibyo yize byatuma byose bigenda neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka