Perezida Kagame arakangurira Abanyarwanda kudategereza gusindagizwa mu iterambere

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, arasaba Abanyarwanda gushyira hamwe bagakorana imbaraga mu kwishakamo ibisubizo by’iterambere bakanafatanya kurinda ibyagezweho, aho kumva ko ahazaza habo hagomba kugenwa n’undi wabasindagiza.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 09/09/2014, mu ruziduko yagiriye mu murenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo, aho yashimiye abatuye uyu murenge imbaraga bakoresheje mu kwikura mu bukene, ariko abasaba no gushyira hamwe kugira ngo bagere kurushaho.

Yagize ati “Dukwiye gukora vuba, dukwiye gukoresha imbaraga dushoboye, dukwiye no kubakira kuri izo mbaraga abantu badutiza bakadusindagiza, kugira ngo mbere y’uko baturekura tube twabonye imbaraga zo gushobora kwigeza aho dushaka kugera.

Perezida Kagame aramutsa abatuye umurenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo.
Perezida Kagame aramutsa abatuye umurenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo.

Ibyo rero ntago ari ibintu byoroshye bishaka ubwitange, bisaba gukora, imyumvire myiza, bishaka gukorana kubera ko abo mvuga bashobora kurekurwa ni Abanyarwanda twese ntago ari umuntu umwe runaka.”

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo u Rwanda n’Abanyarwanda batabarirwa mu bihugu byateye imbere mu bukungu, kuri we asanga icya ngombwa ari uko Abanyarwanda bafite ibikenewe byose ngo babigereho.

Ibyo yavuze ko ari umutekano n’ubushake biranga Abanyarwanda, atanga urugero ko aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 20 rutangiye kwiyubaka nabyo ari ibigaragaza ko nta kidashobokera Abanyarwanda.

Abaturage ba Gikomero bakiranye ubwuzu Perezida Kagame.
Abaturage ba Gikomero bakiranye ubwuzu Perezida Kagame.

Yanakanguriye Abanyarwanda kwibumbira mu makoperative kugira ngo bihutishe iterambere bifuza kugeraho, avuga ko amakoperative ahuza ingufu z’abantu bakazamurana. Ati “Amakoperative icyiza cyayo aha ingufu abari bafite nkeya. Abafite nyinshi bafatanya n’abafite intege nke nabo bakazamukiraho”.

Uruzinduko Perezida Kagame yakoreye mu murenge wa Gikomero rwari mu rwego rwo kubishyura igikorwa cy’umuganda yari yabasezeranyije kuzakorana nabo mu minsi ishize ariko ntabashe kuboneka. Uyu munsi nibwo yabashije gusohoza isezerano rye, nk’uko yabitangaje.

Abaturage ba Gikomero baje ari benshi kwakira Perezida Kagame.
Abaturage ba Gikomero baje ari benshi kwakira Perezida Kagame.

Willy Ndizeye umuyobozi w’akarere ka Gasabo, yatangaje ko aka karere kavuye ku mwanya wa mbere mu turere twari dufite abaturage babayeho nabi mu myaka itandatu ishize, ubu kakaba kari ku isonga muri VUP, Umurenge Sacco n’ubwisungane mu buvuzi.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo yavuze ko abatuye umurenge wa Gikomero banabashije kugezwaho amazi meza n’umuriro, ariko by’umwihariko babonye umuhanda watumye igiciro cya moto bishyuraga amafaranga ibihumbi bitatu bagana mu mujyi wa Kigali ubu bakaba basigaye bishyura magana atatu.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 4 )

abantu bose niba batikunda bagakunda igihu na banyagihugu nka nyakubahwa president.

mukagatare yanditse ku itariki ya: 10-09-2014  →  Musubize

Nyakubahwa Perezida Kagame, Imana ikomeze kukurinda pe. Urukundo ufitiye uRwanda n’Abanyarwanda birahebuje n’ukuri.

Prosper Mubera yanditse ku itariki ya: 10-09-2014  →  Musubize

dufite umuyobozi mwiza uharanira gusohoza ibyo yabiye abaturage, uyu niwe muyobozi ukwiye u rwanda naho abandi barabeshya,muze tumutege amatwi dukurikize inama atanga maze igihugu cyacu tukigire nka paradizo

kajangwe yanditse ku itariki ya: 9-09-2014  →  Musubize

ubuyobozi bwiza dufite bwaduhaye amahoro n’umutekano nkatwe abaturage icyo dusabwa ni ugukora n’imbaraga nyinshi kandi tukiyumvisha ko nitudakora ngo twiteze imbere ko ntawuzaza kubidufashamo

James yanditse ku itariki ya: 9-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka