Perezida Kagame arabasaba gukora neza no kuzuzanya

Perezida Kagame arasaba abaturage bo mu Karere ka Gakenke gukora neza kandi bakuzuzanya, kuko aribyo bizabafasha kurushaho kwiteza imbere.

Yabisabye mu ruzinduko yakoreye muri aka karere mu rwego rwo kuganira n’abahatuye abashishikariza gukora ibibafitiye inyungu, kuri uyu wa kane tariki 24 Werurwe 2016.

Perezida Kagae yasabye abatuye Gakenke gukorera hamwe kugira ngo batere imbere.
Perezida Kagae yasabye abatuye Gakenke gukorera hamwe kugira ngo batere imbere.

Yagize ati “Ndabasaba ko mu mikorere twarushaho gukora neza, tugakora kugirango ibidufitiye inyungu, iyo nyungu itugereho. Na none turasaba kwuzuzanya abahinzi hari uburyo busanzwe ushobora guhinga kuri buri hegitari ukagira umusaruro ufite uko ungana bifite inyungu isumba uburyo busanzwe bukoreshwa.”

Perezida Kagame yatanze urugero rw’uburyo abantu bashimishwa gusarura toni imwe cyangwa ebyiri z’ibigori ku buso bushobora kubonekaho iziri hagati y’eshanu n’esheshatu. Aho hakaba ari ho yahereye avuga ko bisaba ubufatanye no gukorera hamwe.

Perezida Kagame yakiriwe n'imbaga y'abaturage ba Gakenke.
Perezida Kagame yakiriwe n’imbaga y’abaturage ba Gakenke.

Abaturage bo mu karere ka Gakenke bavuga ko bishimiye uruzinduko rw’umukuru w’igihugu, kuko iyo abasuye abagira inama z’uburyo barushaho kwitezimbere.

Byankundiye Deogratias wo mu Murenge wa Busengo, yavuze ko inama yo guhyira hamwe Perezida yabagiriye bagiye kuyikurikurikiza.

Ati “Tugiye kubikora rwose tujye mu matsinda kugira ngo tuzamurane, kuko bizadufasha kugera ku cyo umuntu atari afite akabona agatungo, akabona aho aba heza kandi byose turabikeneye.”

Akanyamuneza kari kose mu baturage.
Akanyamuneza kari kose mu baturage.

Nyiransengimana Germaine wo mu murenge wa Gakenke, avuga ko nyuma y’inama za Perezida bagiye gukora kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Ati “Tugiye gukora pe, buri wese aterimbere, duhingira hamwe mu makoperative tugakorana umurava mu buhinzi bwacu duhuza ubutaka kugirango bizadutezimbere tuzamuke mu bukungu.”

Bamwakirije amadarapo bagaragaza ko bakunda igihugu cyabo.
Bamwakirije amadarapo bagaragaza ko bakunda igihugu cyabo.

Perezida Kagame yanasabye inzego bireba kwongera ibikorwa remezo byiganjemo imihanda n’amashanyarazi muri kano karere.

Andi mafoto

Wifuza kureba andi mafoto menshi wakanda aha

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyakubahwa rwose turagushyigikiye ! Aho ugeze nzi neza ko haboneka impinduka buriya utwo turere turaza kuza Ku isonga mu mihigo ! Icyo nakwisabira nuko muri region y’ubirunga hashyirwa imihinda ya kaburimbo kugirango habashe kongerwa ubukerarugendo muri turiya duce twibirynga kuruhande rwa west rwa Kalisimbi ! murakoze nyiri cyubahiro !

Kabera yanditse ku itariki ya: 25-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka