Perezida Kagame agiye guhangana n’abayobozi batuzuza inshingano zabo

Perezida Paul Kagame aratangaza ko agiye guhangana n’abayobozi badashyira mu bikorwa inshingano zabo bikadindiza iterambere ry’abaturage.

Mu ruzinduka ari kugirira mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa 24 Werurwe 2016, Perezida Kagame yanenze abayobozi kuba hari ibikorwa yasezeranyije abaturage mu 1999 bikaba bitarakozwe kandi nta bushobozi bwabuze.

Perezida Kagame akigera mu Gakenke.
Perezida Kagame akigera mu Gakenke.

Muri ibyo bikorwa havuzwemo n’ivuriro ryo muri Gatonde ryiyongeraho n’ibindi bibazo byagaragajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke aho yasabye ishuri rikuru ryigisha imyuga kugira ngo urubyiruko rubashe kwiga imyuga rwiteze imbere.

Hasabwe kandi imihanda itsindagiye (feader roads) bigaragara ko ngo idakorwa kubera imiterere y’Akarere ka Gakenke katagira igitaka cyabugenewe (laterite).

Umukuru w’Igihugu ariko anega uburyo imihanda nk’iyo idakorwa, agira ati “Ntabwo mbyumva, ndabona hano hari n’ibyasezeranyijwe mu 1999 bitaragerwaho nk’ivuriro ryo muri Gatonde, imihanda bazajya bakora ari uko ngiye kujya ahantu, ntabwo bishoboka.”

Perezida Kagame yasabye ko iby’iri vuriro byafata umwanya wa mbere ku bikorwa bindi biteganyijwe.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni, avuga ko hari umuhanda umwe wa Janja umaze gukorwa utwaye miliyali kandi ko ngo n’ikibazo cy’indi mihanda kigiye kwihutishwa.

Perezida Kagame yavuze ko agiye guhangana n’abayobozi batinza ibintu, kandi ko nta mpamvu yo kwihanganira ababitinza kandi byashoboraga gukorwa.

Perezida Kagame yasabye Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke kujya amugezaho uko gahunda zose z’ibyo yategetse gukorwa bizajya bigenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nishimiye Uruzinduko Umukuru Wigihu Yagiriye Mu Karere ka Gakenke Kuko Ivuriro Rya Gatonde Rigiyegukorwa

MANIRAKIZA JEANPAUL yanditse ku itariki ya: 25-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka