Perezida Kagame aca bugufi ariko umushotoye yakwereka – Minisitiri w’Intebe
Ministiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasobanuriye abantu uko Perezida Kagame ameze; avuga ko ari umwe mu bakuru b’ibihugu bakunda abaturage birenze uko bikunda, kandi ko aciye bugufi ariko akazirana n’umuntu umushotora.
Ubwo yamurikaga igitabo yanditse cyitwa “Rwanda: Building a Model Nation State”ku wa kane w’icyumweru gishize, Minisitiri w’Intebe yijeje abanyenshuri biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ko Abanyarwanda barinzwe bihagije bitewe n’imitere ya Perezida Kagame.
Ati: “Twe tubana nawe buri munsi nitwe tubizi, ntabwo yikunda; mu gihe mwe muba mwasinziriye saa munani z’ijoro, we aba ari mu biro, atari uko abuze ubundi buryo yabaho. Ari mu bakuru b’ibihugu bakunda abaturage kurenza uko bikunda; ukoze ku muturage yaguhitana; yicisha bugufi, ariko umushotoye yakwereka”.

“Ndagirango ejo nimumusanga muzamenye uwo musanze uwo ari we, aratinyitse; n’ejo bundi yarabivuze ko adashobora gutinya guhangana iyo azi ko ahanganiye ukuri”; nk’uko Ministiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yakomeje asobanura akanavuga ko kuba Ministiri ari akazi katoroshye, “n’ubwo mugira ngo twaradamaraye”.
Ministiri w’intebe avuga ko yashimiye Perezida Kagame uburyo yegera abaturage, haba mu kwicarana nabo akabaha umwanya uhagije wo kumva ibibazo byabo, ndetse no kuganira nabo hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga. Ati “Ajya kuri Twitter cyangwa Facebook buri gihe, agasubiza ibibazo by’abifuza kuganira nawe bose”.
Dr Habumuremyi ngo ntavuga ibi kubera ko ari Ministiri w’Intebe ahubwo ngo abivuga nk’undi munyarwanda wese. Ati “Murarinzwe bihagije, ariko na none umutware agirwa n’ingabo, reka twese dushyigikire imiyoborere ya Perezida Kagame”.

Dr Pierre Damien Habumuremyi igitabo yanditse kigaragaza uburyo abanyapolitiki bayoboye u Rwanda kuva ku bwigenge kugeza muri 1994 barushyize mu kaga gakomeye.
Yemeza ko ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwabaye igisubizo gikomeye ku ndyane n’amacakubiri; aho ashimangira ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” idaheza abaturage bamwe ngo itoneshe abandi.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
muyobozi nkuyu niwe dushaka kuko twabaye mu bibazo kuva kera , biradusaba rero umuyobozi uhangana n’ibibazo kandi koko PAUL KAGAME arabishoboye
Uravugisha ukuri rwose, nanjye ndabizi nkorana nawe mu nzego zitandukanye, zibanze ariko wagirango ni pressure iba ikuriho ariko naje gusanga ari umutimanama wacu kuko tuzi icyo dusabwa nk’abanyarwanda tugendeye ku rugero rwe!
jyewe njya ngira ubwoba igihe mandant izarangira bikaba ngombwa ko Mzee adasubiraho! ndibaza nti ese koko tuzabona undi umeze nkawe?tuzabona umuntu ukunda abanyarwanda nkuko adukunda?simbizi gusa mbiteze amaso.
Nanjye ndi we uwantobera wese namwereka.
Kagame ni presida ukora ibyo asabwa, ariko kubera kwanga urunuka abantu binda nini, bashyira imbere inyungu zabo kurusha izo abo bakorera, usanga hari abo batabyumva kimwe, kubera abanyafurika kwimika ibifu byacu imbere aho umuntu yirira n’abana be, niyo mpamvu hari inyangabirama zitumva Mzee, kubera ubwitange bwe gukunda abaturage ayoboye kubitangira akibagirwa inyungu ze, usanga hari barinyiribifu binini aba abangamiye, gusa nyine bihangane Nyagasani yaduhaye umuyobozi ukwiye u Rwanda rwari ruvuye muri Genocide yakorewe abatutsi. il ne tolere jamais les egocentrics, egoistes.
imana ishimwe cyane kuba yaraduhaye umuntu nka president Kagame, n’umugisha utagira uko ungana
niba ushobora kumwandikira kuri tweter cyangwa face book ndaje nzamwandikire nari nziko atariwe usubiza.
murakoze murakabyara.
Muri Africa kubera ahanini ubukene nu bujiji.Nokumenya nko umuntu afitiye igihugu cye akamaro biba bigoye.
Umuntu niba aru muhanga mukuyobora tugomba nku biha agakiro..Imyaka imaze kuba myishi mu mashuri yo muri Africa binga kubayobozi bayoboye iburayi ,japan,china,America na canada kuva kyera muri 1400.
Niwibagirwe no muri bibiliya.
Rero tugomba ngukora leadership evaluation kuri Presida twasanga aru muhanga mugutekeraza nogushira mu bikorwa national interest.
Hakandikwa igitabo gisobanure ubwo buhanga nibura u Rwanda rukabona intellectual independence.
Iyo ubona intarabere numenye aho rituruka ngo urishire mubitabo .NKuva aba nya Afurika babaho itarebere ryo mu mutwe riragoye. Rero niba mu rwanda rihari reka turishire kwisoko rizamure ubukungu . Apana kuzana confusion in Action aheshi iva mu mitwe iri intellectually illiterate.
dufite umuyobozi ukora akazi ashinzwe neza , dufite umuyobozi ubikwiye kandi ufata imyanzuro ijyanye n;ikibazo kivutse.