Perezida Ismail Omar wa Djibouti yageze mu Rwanda
Yanditswe na
KT Team
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 4 Werurwe 2016, Perezida wa Djibouti Ismail Omar, yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ibiri. Akaba ari bwakirwe na Perezida Kagame.
Biteganyijwe ko nyuma ya saa sita aza gusura igice cyahariwe inganda giherereye i Masoro, iki gihugu kinafitemo ikibanza. Ku mugoroba araza kwakirwa ku meza na Perezida Kagame.
Ibiganiro by’uruzinduko rwe bakazabisubukura ubwo azaba amwakira mu Urugwiro, ejo ku wa Gatandatu, tariki 5 Werurwe 2016.
Amakuru arambuye turacyayakurikirana.

Perezida Ismail Omar akigera i Kangombe yakiriwe na Perezida Kagame.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|