Perezida Ismail Omar wa Djibouti yageze mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 4 Werurwe 2016, Perezida wa Djibouti Ismail Omar, yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ibiri. Akaba ari bwakirwe na Perezida Kagame.

Biteganyijwe ko nyuma ya saa sita aza gusura igice cyahariwe inganda giherereye i Masoro, iki gihugu kinafitemo ikibanza. Ku mugoroba araza kwakirwa ku meza na Perezida Kagame.

Ibiganiro by’uruzinduko rwe bakazabisubukura ubwo azaba amwakira mu Urugwiro, ejo ku wa Gatandatu, tariki 5 Werurwe 2016.

Amakuru arambuye turacyayakurikirana.

Perezida Ismail Omar akigera i Kangombe yakiriwe na Perezida Kagame.
Perezida Ismail Omar akigera i Kangombe yakiriwe na Perezida Kagame.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka